Huye: Nzibavuga Kaniziyo yishwe atewe icyuma

Nzibavuga Kaniziyo w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Nyabubare, akagari ka Kaburemera, umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, yishwe mu ijoro rishyira tariki 26/04/2012 atewe icyuma mu ijosi.

Urupfu rwa Nzibavuga rwamenyekanye mu ijoro ahagana mu masaha ya saa munani n’igice, bakaba bazindukiyeyo mu gitondo kureba icyaba cyatumye uyu mugabo yicwa; nk’uko byatangajwe na Sahundwa Pascal, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma.

Nzibavuga yari azwiho kunywa inzoga kenshi ariko nta rugomo yagiraga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngoma avugako bakeka ko uwamwishe yaba ari urwangano rusanzwe cyangwa amashyari yo mu miryango.

Nzibavuga Kaniziyo yari akiri ingaragu, akaba yakoraga umurimo w’ubufundi. Iperereza kucyamwishe rirakomeje.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka