Huye: Mutabaruka yafatanywe ibyuma batindisha amateme agiye kubigurisha

Mutabaruka Venuste w’imyaka 20, ubarizwa mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagari ka Matyazo mu mudugudu wa Ruvuzo, yatawe muri yombi na local defence zikorera mu kagari ka Butare, ubwo yafatanwaga ibikoresho batindisha amateme agiye kubigurisha mu Rwabayanga.

Ubwo yabazwaga aho ibi bikoresho yari abikuye, Mutabaruka yavuze ko igice kimeze nk’ingunguru yafatanywe, ari mugenzi we witwa Rukara wakimuhaye ngo akigurishe hanyuma amuhembe amafaranga 500. Abo yari agiye kukigurishaho mu Rwabayanga ahakunze gukorerwa umurimo wo gusudira, nibo bahise batabaza inzego zishinzwe umutekano.

Ubujura bwo kwiba ibyuma byubakishije amateme bukomeje kugaragara cyane, ndetse ngo amateme amwe n’amwe yari mu duce tumwe na tumwe two mu kagari ka Matyazo na Ngoma yarangiritse kubera abajura bagenda biba ibyuma biyubakishije; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari ka Butare, Kabalisa Bertin.

Ubuyobozi bw’akagari ka Butare buvuga ko ibi ari umuco mubi, kuko ari ukwangiza ibikorwa remezo. Kabalisa yagize ati “ntago dushobora kwihanganira abantu bangizriza ibikorwa nk’ibi by’ingenzi kuko hari aho byagera ugasanga imihanda imwe n’imwe si nyabagendwa”.

Bimwe mu bikoresho byibasiwe n'abajura muri Huye.
Bimwe mu bikoresho byibasiwe n’abajura muri Huye.

Usibye amateme yibasiwe n’abajura, ngo hamaze iminsi hanavugwa ikibazo cy’ubujura bw’ibyapa byo ku mihanda.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hagishakishwa uwitwa Rukara nawe ukekwaho kuba inyuma y’ubu bujura.

Mutabaruka Venuste wafatanywe ibi byuma bimeze nk’ingunguru akomoka mu karere ka Nyaruguru, ariko akora umurimo w’ubushumba bw’inka z’uwitwa Bonifride utuye mu kagari ka Matyazo mu karere ka Huye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka