Huye: Inkongi yibasiye inyubako y’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti
Amakuru aturuka mu ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riri mu Mujyi wa Huye avuga ko inkongi y’umuriro yibasiye icyumba kimwe cy’inyubako nshya y’iryo shuri, ibyari birimo birakongoka.

Iyo nyubako yibasiwe n’inkongi mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2017. Yibasiye icyumba cy’umuyobozi w’ishami ry’uburezi.
Prof. Viateur Ndikumana, umuyobozi wungirije w’iryo shuri ushinzwe amasomo, avuga ko muri icyo cyumba hatangiye gushya mu masaha y’ijoro.
Abazamu bahise bajya kuzimya bibwira ko byarangiye, hanyuma mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo hongera gushya.
Prof Innocent Nkundabatware,ukorera mu biro byahiye, avuga ko hahiye mudasobwa yakoreshaga, impapuro z’ibizamini z’abanyeshuri 250 bakoze ku itariki ya 19 Ukuboza 2017. Hanangiritse kandi n’ibitabo.
Akomeza avuga ko bari gushaka uburyo abanyeshuri batabihomberamo kubera izo mpapuro zabo zahiye.

Vincent Mutimura, umuturage uturiye iryo shuri avuga ko mu gitondo yamenye iby’iyo nkuru abibonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko muri PIASS hari gushya maze ahita atabara.
Ahamya ko basanze impapuro n’ibitabo byari biri muri ibyo biro biri gushya, hari umwotsi mwinshi maze afatanya n’abanyeshuri bazana umucanga bamenamo banyujije mu madirishya.
Uwo mucanga ngo watumye umuriro utagera mu bindi byumba, hanyuma kizimyamito ya Polisi y’igihugu iza kuza izimya uwo muriro neza.




Ohereza igitekerezo
|
Pole sana,kaminuza yacu yahuye n’ akaga pe! Muhumure Uwiteka wayifashije ikaba yari imaze kubaka izina,azabashumbusha. Mwihangane bayobozi.
Pole sana,kaminuza yacu yahuye n’ akaga pe! Muhumure Uwiteka wayifashije ikaba yari imaze kubaka izina,azabashumbusha. Mwihangane bayobozi.
http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776
Imana ishimwe ko nta muntu wabiguyemo. Bashakishe icyateye iyo nkongi bakumire hakiri kare nahandi hatazafatwa.
http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776