Huye: Inkongi yahitanye umwana w’imyaka itatu, abandi babiri barakomereka

Mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kaburemera, Umudugudu wa Karambi, habereye impanuka y’inkongi y’umuriro ihitana umwana w’imyaka itatu, umuvandimwe we na nyina barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imbabura yari iteretseho isafuriya batetsemo ifiriti, umuriro uturuka mu isafuriya ufata matora ebyiri na zo zikongeza inzu, hashya ibikoresho byose byari muri icyo cyumba barimo.

Abaturage batabaye babasha kuzimya umuriro wari wamaze kuba mwinshi muri iyo nzu.

CIP Habiyaremye atanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye kwirinda icyabateza impanuka, bakagira amakenga cyane ku bikoresho by’umuriro, bakirinda kubishyira mu nzu aho barara cyangwa kubyegereza ahantu hateza impanuka igahitana ubuzima bw’abantu.

Ati “Urugero nk’uyu watekeye mu nzu bararamo agashyira imbabura mu cyumba kirimo abana bato yarangiza agasohoka hanze, kandi azi ko biteza ibyago byatwara n’ubuzima bw’abantu. Ndasaba ko umuntu mukuru aba agomba kugira amakenga akirinda gukora ibintu nk’ibyo byashyira ubuzima bw’abo babana mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka