Huye: Impanuka ikomeye yahitanye umuntu umwe

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2020, Mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav4, ifite ibirango bya RAD 140 Z, ihitana ubuzima bwa Pascal Kalisa Gakwaya wari uyitwaye.

Iiyi ni yo modoka Kalisa yari atwaye
Iiyi ni yo modoka Kalisa yari atwaye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Kigali Today ko iyo mpanuka yabaye mu rukerera ahagana saa kumi.

CIP Twajamahoro yavuze ko iyo modoka yavaga mu bice byo ku Kanyaru yerekeza mu Mujyi wa Huye, ikaza guta umuhanda ikagonga imbago y’umuhanda (borne), ikongera ikamanuka ikagonga igiti cyari mu ishyamba, nyuma uwari uyitwaye agahita apfa.

CIP Twajamahoro avuga ko umuturage wahageze mu gitondo ari we wahamagaye atanga amakuru.

Kalisa Gakwaya Pascal yazize impanuka
Kalisa Gakwaya Pascal yazize impanuka

Ati “Tuhageze dusanga imodoka yangiritse, ku buryo no kumukuramo byasabye kwitabaza ishami rya Polisi rizimya umuriro (fire), kuko byasabaga kuba bafite ibyuma byo gukeba”.

Uyu Kalisa asanzwe atuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, akaba yari azwi cyane mu bikorwa by’byo guteza imbere igihingwa cya kawa.

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Huye, baganiriye na Kigali Today, bavuze ko Kalisa yakoze impanuka ubwo yavaga ku Kigonderabuzima cya Mubumbano, giherereye mu Murenge wa Mukura, hafi y’aho yakoreye impanuka, akaba yari ahagiye mu rwego rwo kuhageza umwe mu bakozi bacyo bari kumwe mu Mujyi wa Huye.

Hari amakuru avuga ko impanuka yabaye mu masaha yak are mu ijro ryo kuwa kabiri, ariko kuko hagwaga imvura nyinshi irimo n’inkuba, abantu ntibabashe kubimenya ngo batabare hakiri kare, ndetse muri ako gace umuriro w’amashanyarazi ukaba wari wabuze.

Umurambo wa Kalisa wahise ujyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Huye CHUB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Birababaje cyane gusa Imana imwakire mubayo 😭

Nduwumwe christian yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Imana ya kire roho yawe nzinza yaguhaye,byatugoye kubyakira ariko ni ko mu isi bimera kuko no inzira yatwese,ntituzakwibagirwa

Cynthia yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Ntakundi Imana niyo igena byose kandi imana iguhe iruhuko ridashyira mubyeyi

FEVER DIDIER yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Kumva ko Kalisa yagenda iki gihe biragoye. Ineza, ubwitange, urugwiro, gushyigira abo Uzi cg utazi bizambera memory ibihe bidashira. Ugiye kare Kalisa. Turababaye.

Christophe yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashi shira

nkundibiza patrick yanditse ku itariki ya: 6-02-2020  →  Musubize

Roho ye iruhukire mumahoro biragoye kwakira ibi bintu gusa ntakundi byagenda Mu isi siho iwacu abizera IMANA nyuma yubu buzima harubundii nugukomera kdi abasigaye bihangane bakomere kumunsi umwe wumuzuko tuzabonana IMANA imwakire mubayo imuhe iruhuko ridashira Gakwaya

Christella yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

RIP Brother!

Reka nihanganishe umuryango usigaye ariko, nongereho NGO duhombye umuntu w’ingenzi cyane ,Sector y’ikawa mu Rwanda .

Agiye akiri muto , ariko Imana n’iyo nkuru ,!

Naruhukire mu mahoro!

Augustin Nambajende yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo kandi abo asize harimo UMURINGA Anitha(sister)we akaba na classmate wanjye bihangane.

Concorde Kubwimana yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Niyigendere.Yari akiri muto.Tuge duhora twiteguye urupfu kubera ko nta muntu umenya ikizamwica n’igihe azapfira.Gusa ntabwo bibiliya ivuga ko upfuye aba yitabye Imana.Ntabwo ari Imana imuhamagara nkuko benshi bavuga.Ahubwo nkuko bibiliya ivuga,upfuye aba agiye mu gitaka.Niba yarumviraga Imana,izamuzura ku munsi wa nyuma.Niba yiberaga mu byisi gusa ntashake Imana akiriho,aba agiye burundu atazongera kubaho.Tuge twibuka ko Imana yabwiye Adamu yuko nakora icyaha azapfa agasubira mu gitaka.Ntabwo yamubwiye ko azayitaba.

sezibera yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo nukuri! Kd ikomeze abasigaye

Placide yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira Kalisa. Abanyarwanda tuzamwibukira ku mutima mwiza,kumenya kubana n’abandi n’uruhare yagize mu guteza imbere no kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda cyane cyane abahinzi b’i maraba
RIP Gakwaya

Edison yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka