Huye: Imodoka ya Sotra yakoze impanuka babiri barakomereka
Sotra yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi, mu ma saa munani n’igice yo kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 yakoze impanuka babiri barakomereka.
Abamotari babonye iyi mpanuka iba bavuga ko yaturutse ku burangare bwa shoferi utashyize mazutu ihagije mu modoka ye.

Umwe muri bo yagize ati “Imodoka yazamukaga irenze kuri Sitasiyo Merez iri hepfo y’ingoro y’umurage, mazutu iba ishizemo, isubiye imyuma ngo ijye kuri sitasiyo kunywa indi, ibura feri maze iragenda yikubita ku giti.”
Kuba iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi coaster ya Sotra binemezwa n’Umuvugizi wa Polisi, Ishami ryo mu Muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, unavuga ko abakomeretse muri iyi mpamuka ari abantu babiri ubu bari kwa muganga.
Ababonye iyi mpanuka iba banavuga ko abantu bari bicaye inyuma muri iyo modoka ari bo bakomeretse, ku buryo umugore wari wicaye ku ruhande rw’iburyo ngo yakuwemo babanje gutema ibyuma by’imodoka.
Uwo mugore n’undi muntu umwe ni bo bari kuri CHUB, ariko ushinzwe kwakira abantu kuri CHUB avuga ko batarembye cyane.
Ohereza igitekerezo
|
abatwara abagenzi bakwiye kugenzura imodoka zabo mbere yo guhaguruka ngo hirindwe impanuka nk’izi .