Huye: Ikamyo yagonze inzu, umwana wari uyiryamyemo arapfa
Ahagana ku isaha ya saa cyenda z’ijoro mu gitondo cy’itariki ya 24/1/2014, ikamyo y’ibeni yagonze inzu ahitwa i Tumba hafi y’aho itagisi zitwa abajya Tumba zikatira, maze inkuta z’inzu zigwira umwana w’umusore wari uyiryamyemo arapfa.
Abatuye aho i Tumba baganiriye na Kigali Today bavuze ko iyo modoka yari isanzwe ifite ikibazo ku buryo yaka buri gihe babanje kuyisunika mu buryo abazi ibinyabiziga bita gushitura.

Ngo bayisunitse rero bagira ngo ibashe kwaka maze babona irayobye, aho kuboneza mu muhanda iboneza ku nzu, maze bitewe n’imiterere yayo shoferi ntiyabasha kuyigarura cyangwa ngo afate amaferi ayihagarike, ahubwo irakomeza igonga inzu nyakwigendera yari aryamyemo.
Uyu wapfuye ngo yagwiriwe n’inkuta ahita apfa, akaba yari kumwe na mugenzi we biganaga ari na we wari umucumbikiye iwabo, ariko uyu mugenzi we yagize amahirwe yo kudahitanwa n’izi nkuta. Nyakwigendera ngo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ku kigo cyitwa Butare Catholique.
Iyi modoka yahitanye uyu mwana ngo yari iherutse kandi kugonga izindi modoka zari ziparitse ku muhanda aho i Tumba. Icyo gihe nabwo ngo hari havuzwe ko imodoka yari yabuze feri.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi mpanuka n’ibyayangirikiyemo byose bitewe n’imodoka imaze igihe kinini irwaye njye nabigereka ku mutwe w’abapolisi bashinzwe traffic mu muhanda yari isanzwe ikoreramo bayirekaga igatambuka bigaragara ko nta controle technique!!! Ese nyirayo ni nde ubundi? Ubwo nta ruswa yabaga ibyihishe inyuma??