Huye: Hatoraguwe uruhinja mu musarane kuri Paruwasi Kiruhura

Uruhinja rw’umuhungu rutarakungura rwatoraguwe mu musarane wo kuri paruwasi gaturika ya Kiruhura mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye mu ma saa saba z’amanywa tariki 05/04/2012. Uwahamutaye ntaramenyekana kandi n’umwana nta kibazo afite.

Uyu mwana yatoraguwe biturutse ku musaza ukomoka ku Rugogwe wari waje gusukura kiriziya wamwumvise arira. Umukobwa wo mu rugo ruri hafi y’aho witwa Mukantagara Monique yabisobanuye muri aya magambo : « umusaza yaje hano kugura itabi maze igihe yasubiraga kuri paruwasi agaruka yihuta avuga ngo yumvise umwana uri kuririra mu musarane. Twahise twiruka tujya kureba, maze murumuna wanjye winjiye mbere ahita amuterura».

Muhawenimana Cecile wiga mu mwaka wa 6 kuri EAVK yahise ajyana urwo ruhinja ku ivuriro ry’i Rubona basanga nta kibazo afite nubwo bamutoraguye ari gutitira afubitse mu gitambaro bashyiramo abana kwa muganga.

Kugeza saa kumi n’imwe nta cyo yari bwabashe kumuha cyo gushyira mu nda uretse amata n’utuzi bari bamuhaye bakimara kumutoragura. Yari ategereje padiri wo kuri paruwasi ya Kiruhura wari wamufashije kugeza uru ruhinja kwa muganga kugira ngo bamujyane mu kigo kirera imfubyi kiri mu murenge wa Kinazi.

Ikigaragara ni uko nyiri uguta umwana atari afite umutima wo kumwica naho ubundi yari kumuta muri uwo musarane. Na none kandi, nta n’uwabura kuvuga ko yari hafi aho igihe batoraguraga umwana kuko ibyo ari byo byose atari amaze umwanya munini muri uwo musarane kuko wifashishwa n’abaje kuri paruwasi kandi uyu munsi hakaba hiriwe abantu benshi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka