Huye: Hatoraguwe umurambo mu murima w’umuceri
Mu gishanga cya Nyirakiyanzi ho mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, hatoraguwe umurambo w’uwitwaga Nzabarinda Celestin wari uzwi ku izina rya Gapenzi. Igice cyo hejuru cy’umubiri we cyari gitabye mu misitwe y’intabire y’umuceri.
Uyu murambo wabonywe mu gitondo cyo ku itariki 9/1/2014, n’abagore babiri bari bazindukiye muri iki gishanga, baje kurinda umuceri bahahinze, kugira ngo utonwa n’inyoni.
Umwe muri bo yagize ati “twari tuje kurinda umuceri, hari mu masaa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Umudamu twari kumwe ajya gutera inyoni hafi y’umurima we, ahita abona imyenda, arampamagara, tugiye dusanga ni umurambo w’umuntu bahatabye, tuvuza induru abantu baraza.”
Uyu mugore anemeza ko Gapenzi yishwe atiyahuye kuko ngo basanze igice cyo hejuru cy’umubiri we, kuva mu gituza kugera ku mutwe, gitabye mu misitwe, naho amaguru n’amaboko byo bigaragara hejuru.
Yunzemo ati “None se umuntu yagwa mu iparisera y’umuceri itanarimo amazi agapfa? Nta n’amazi yari arimo, ni ahantu barimye bazahinga umuceri. Ni imisitwe gusa”.
Nyandwi Fidele na we wageze aho umurambo wa Gapenzi wari uri mu gishanga cya Nyirakiyanzi ati “aho twamusanze si ahantu umuntu yakwiyahura. Birashoboka ko banamunize kubera yuko njye nabonye ifuro ryaje mu kanwa.”
Kuba Gapenzi ashobora kuba yishwe kandi byemezwa n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief superintendent Hubert Gashagaza.
Yagize ati “ibimenyetso bya mbere bigaragaza ko yaba yishwe, ariko bizemezwa neza na muganga. Gusa uko twasanzwe aryamye no kuba aho yari ari hagaragara ko hagenzwe n’abantu benshi, ni ikigaragaza ko yaba yishwe.”
Icyakora, aho yaba yiciwe ntiharagaragara, ndetse ngo n’iperereza rirakomeje.
Gapenzi uyu akomoka mu Kagari ka Kiyonza ho mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Nyaruguru. Nyirasenge utuye hafi y’aho ibi byabereye akaba yari yaje no kuhasarura imyaka, avuga ko yakoraga umurimo wo guhinga ndetse akanafasha aborozi gukura inka amahembe, no kuzotsa (imyotso) igihe zirwaye.
Yabanaga n’abashumba bo ku biraro by’inka biri mu nkengero z’igishanga cya Nyirakiyanzi, ariko ngo ntabwo yahakoraga akazi k’ubushumba.
Bivugwa ko ashobora kuba yishwe n’abantu bagiranye amahane mu ijoro rishyira tariki 09/01/2014. Umurima bamusanzemo ngo uri kuri metero nka 50 uvuye ku biraro yajyaga acumbikamo.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|