Huye: Hamenwe litiro 2800 z’inzoga z’inkorano
Mu rwego rwo kurwanya inzoga z’inkorano zituma abantu basinda cyane bagata ubwenge bikabaviramo ibikorwa by’urugomo, polisi y’i Huye, ifatanyije n’ingabo z’igihugu zihakorera, tariki 24/12/2013 yamennye bene izi nzoga zingana na litiro 2800.
Izi nzoga zamenwe ni iz’abantu babiri: umwe ni uwitwa Kabandana Théogène wo mu Kagari ka Nyakagezi ndetse n’uwo bita François wo mu Kagari ka Muyogoro, aha hose akaba ari mu Murenge wa Huye.
Nyuma yo gufatwa, ubuyobozi bw’Umurenge ngo bwiyemeje kubaca amande y’amafaranga ibihumbi 150 buri wese.
Kabandana Théogène, umwe mu bafatanywe izi nzoga twasanze ku biro bya polisi yo mu mujyi wa Butare, yavuze ko aho batangiriye kubaca amande y’ibihumbi 50 yari yararetse kuzenga kuko yabonaga nta nyungu akibikuramo. Kuba noneho ngo agomba gutanga ibihumbi 150, arumva atazi aho azayakura.
Nifuje kumenya icyamuteye kongera kwenga izi nzoga kandi ngo “yari yarabiretse”, asubiza agira ati “nari ndi gushakisha uko nabona amafaranga yo muri iyi minsi mukuru.”

Muri rusange, ari Kabandana, ari n’abandi bafunganywe ngo bakorera François - we ntibabashije kumubona- bavuga ko impamvu abantu bakunda bene izi nzoga zibayobya ubwenge, ari ukubera ko zigura makeya.
Kugeza ubu, kubera ko nta tegeko rihana abakora bene izi nzoga rirajyaho, polisi ikora akazi ko kuzimena aho ibashije kuzibona, ndetse n’abazifatanywe bagacibwa amande. Ibi ariko ntibibabuza gusubira.
Nta gushidikanya ko ikibazo cy’izi nzoga kizakemuka umunsi hashyizweho itegeko rihana ku buryo bwihanukiriye abazikora.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|