Huye: Bamwe mu biba amashanyarazi i Huye bafashwe

Igenzura ryakozwe n’abakozi ba REG tariki 19 Nzeri 2019 ryafashe zimwe mu ngo ziba amashanyarazi ziherereye muri Karitsiye bakunze kwita Yapani, mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba.

Kwa Eugène Hitimana muri konteri harimo zeru nyamara amatara yaka
Kwa Eugène Hitimana muri konteri harimo zeru nyamara amatara yaka

Félicien Nzamurambaho ukora umurimo wo gusudira, ni we wabanje gufatwa, kandi biza kugaragara ko hari n’abandi yagiye afasha gukoresha amashanyarazi batariha.

Kwa Joseph Niyonzima, abakozi ba REG basanze kuva bahabwa amashanyarazi muri Nyakanga 2017 baraguze umuriro rimwe w’ama inite 4, ariko muri mubazi bikagaragara ko bakoresheje ama inite abiri gusa.

Ku nzu ya Eugène Hitimana uba muri Amerika, na ho bafashe umuriro muri Nyakanga 2017. Abakozi ba REG basanze Innocent Munyaneza uhaba anyuzamo akagura umuriro, ariko na none akanyuzamo akawiba. N’ikimenyimenyi basanze muri konteri harimo zeru nyamara amatara yose yaka.

Aba bose abakozi ba REG bahagera basanze ba nyiri urugo badahari, ariko abaturanyi bavuga ko nta na rimwe badacana n’ubwo badahamya ko biba umuriro kuko batajya bagera mu ngo zabo.

Umuturanyi umwe yagize ati “Gucana ko baracana, keretse iyo umuriro wagiye. Naho ibyo kuba umuriro bawiba ntitwabimenya kuko tudashyikirana na bo. Tubyuka tujya guca inshuro ngo tubone ibitunga abana.”

Aba baturanyi bo bigaragara ko bakennye kuko batuye mu nzu ziciriritse, bavuga ko byaba bigayitse niba koko abatuye mu bipangu byiza biba umuriro.

Umwe muri bo yagize ati “Baramutse bawiba baba babiterwa n’ingeso y’ubujura. Ubwo se nkanjye nabyuka njya gukorera 700 nkaza ngashaka icyo gutunga abana, hanyuma ufite igipangu kimeze kuriya akaba adafite amafaranga?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyarwa, Aline Nyirabeza, na we ati “Birababaje kuba igipangu nk’ikingiki ari cyo cyiba. Mu by’ukuri ntabwo babura ay’umuriro, babikoze nkana.”

Ni na yo mpamvu atekereza ko bakwiye guhanwa, bakabera intangarugero abandi. Naho ubundi ngo hari n’abandi bitera kubigana.

Abafashwe bakupiwe umuriro. Bazawusubizwa ari uko bamaze kwishyura miliyoni y'amande n'amafaranga angana n'umuriro bagombye kuba barakoresheje mu gihe cyose bamaze biba
Abafashwe bakupiwe umuriro. Bazawusubizwa ari uko bamaze kwishyura miliyoni y’amande n’amafaranga angana n’umuriro bagombye kuba barakoresheje mu gihe cyose bamaze biba

Umuyobozi wa REG mu Karere ka Huye, Jean Pierre Maniraguha, avuga ko bari basanzwe bakeka ko muri aka gace biba amashanyarazi, bakabiburira gihamya, none bakaba bakibonye. Tariki 19/9/2019 bafashe batanu bose.

Kandi ngo biyemeje gushakisha ababikora bose, kuko bahombya REG, bakaba bashobora no guteza impanuka.

Ati “Usibye gucibwa amande no gukurikiranwa n’inzego za Leta ku biba umuriro kuko baba biba Leta, ibyo bikorwa byo kwiba umuriro bishobora no guteza inkongi y’umuriro kuko ababikora baba batazi iby’amashanyarazi neza, n’inzirakarengane zikaba zabigwamo.”

Kwiba amashanyarazi kandi ngo urebye bihombya REG ho 19% mu Rwanda hose, kuko ngo niba buri kwezi REG icuruza umuriro wa miliyari 11, hari miliyari ebyiri na miliyoni 90 ihomba kubera abiba amashanyarazi.

Arasaba rero ababa barafashijwe mu buryo bushoboka bwose kwiba amashanyarazi kujya ubwabo kubibibwirira kugira ngo bihagarikwe, kandi ngo nta cyo bazabatwara.

Uwo bifatiye we bamushyikiriza ubutabera, hanyuma agacibwa amande ya miliyoni, ndetse akanishyura amafaranga yakabaye yarishye mu gihe cyose yamaze akoresha umuriro yibye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka