Huye: Bakanguriwe ko gukumira ihohoterwa ari ibya buri wese

Ubu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi baganiriye abanyeshuri biganjemo abiga mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu Karere ka Huye, tariki 05/09/2014, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, by’umwihariko b’abakobwa, mu Ntara y’amajyepfo.

Ibi biganiro byabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, byari byiganjemo abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bo mu Karere ka Huye, ndetse n’abayobozi b’uturere two mu Ntara y’amajyepfo.

“Twaje hano kugira ngo buri muntu wese, ari umukobwa ari umuhungu, ari ababyeyi bicaye hano ari n’abandi batari hano, twumve ko dufite ingufu zo guhagarika ihohorerwa rikorerwa abana, b’abakobwa cyane cyane, ariko n’abahungu tutabasize” ; nkuko byasobanuwe na CP Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa bya polisi mu Rwanda.

Abiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye ibiganiro.
Abiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari bitabiriye ibiganiro.

Mu kiganiro cye, yashishikarije abanyeshuri kwiga bashyizeho umwete, bakirinda ababayobya babagusha mu ngeso mbi, kandi abasaba kujya batanga amakuru ku bo babona bashobora kugushwa mu ngorane zo guhohoterwa cyangwa gufatwa ku ngufu.

Yagize ati “bariya bantu bacuruza abana cyangwa babajyana mu tubari n’ahandi, muba mubizi kandi na bagenzi banyu baba babizi. Nimureke tugaragaze icyo kibi aho kiri, tugikumire. Abana b’abakobwa baratwara inda bari mu mashuri, abana b’abakobwa barasinda bari mu mashuri. Niba hari ikintu kigayitse mu muco nyarwanda ni icyo ngicyo.”

Yunzemo ati « twese hamwe tuvuge ngo OYA, ntabwo tubikeneye ntitubishaka. Ntabwo mu mutwe w’Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi babo ibyo bintu bikwiye rwose. Twese tubyamagane».

Jeanne Izabiriza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, mu butumwa bwe yunze murya CP Emmanuel Butera, asaba aba banyeshuri gusenyera umugozi umwe birinda kandi barinda bagenzi babo kugwa mu bishuko. Yagize ati « duhaguruke ahangaha tuvuga ngo kwirinda... biruta kwivuza».

Abanyeshuri bishimiye ibi biganiro

Rose Mugeni wiga mu mwaka wa gatanu mu by’amashyamba kuri TSS Kabutare, nyuma y’ibiganiro yagize ati « kino gikorwa cyadushimishije kuko biratuma dufata ingamba zo kugira ngo twirinde ihohoterwa ndetse tugira n’inama bagenzi bacu».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'amajyepfo, Jeanne Izabiriza, ati "kwirinda biruta kwivuza".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Jeanne Izabiriza, ati "kwirinda biruta kwivuza".

Pascal Havugimana wiga mu wa gatandatu w’indimi n’ubuvanganzo kuri Butare Catholique na we yagize ati « biba byiza iyo habaye ibintu nk’ibingibi kuko tuhigira ibintu byinshi cyane. Ubu mbonye nk’umuntu ushaka gushuka umwana runaka, nabigeza kuri polisi cyangwa ku bantu bashinzwe umutekano kugira ngo bakemure icyo kibazo».

Ni ibiki bigusha abana b’abakobwa mu gufatwa ku ngufu

Rose Mugeni ati “abo nzi babiguyemo akenshi wasangaga abagabo babashutse bakajya kubasura aho baba, baragiye babaha impano, bakazabafata nyine ku ngufu ngo bari kwiyishyura”.

Intego ye rero kandi ari na yo nama agira bagenzi be, ngo ni ukwirinda ababashukisha impano baba bashobora kuzibishyuza babafata ku ngufu, ndetse no kutajya gusura abantu badahuje igitsina mu mageto.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, maze umuryango wacu ukure nta kizizi kiwurimo

karame yanditse ku itariki ya: 7-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka