Huye: Amaze ibyumweru 2 kwa muganga azira gukubitwa n’umuyobozi mu kagari

Umukecuru witwa Mariya Roza Nyiramanegurwa ufite imyaka 85 amaze ibyumweru bibiri mu bitaro kubera gukubitwa akanakomeretswa n’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagari ka Rusagara, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye.

Aho arwariye mu bitaro bya Kabutare, uyu mukecuru yemeza ko ubwo ubuyobozi bazaga gukangurira abaturage ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza, umuyobozi ushinzwe iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu kagari ka Rusagara, Nshimiyimana Donati, yamuhutaje ku buryo byamuviriyemo gukomereka.

Uyu mukecuru yahutajwe mu mpera z’ukwezi kwa mbere nk’uko byemezwa n’abaturanyi be. Yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Tare nyuma yoherezwa ku bitaro bya Kabutare aho yageze ku itariki 27 z’ukwezi gushize akaba ari naho akirwariye.

Uwo muyobozi we avuga ko atigeze akora kuri uwo mukecuru, ngo ashobora kuba yarahutajwe na bagenzi be bahungaga mu gihe ubuyobozi bwari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Santé).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi, Mukamudenge Claudine, yirinze kugira icyo atangaza kuri iki kibazo. Avuga ko ibyaba byiza ari ugutegereza umwanzuro uzatangwa n’inzego z’ubutabera kuko zatangiye gukurikirana iki kibazo.

Vedaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kubona umuntu w’imyaka 85 ahutazwa aho gufatwa mu mugongo ukamwandaza!Eze wowe wakoze ibi ubwo urumva ntasoni biguteye?Uwakoze ibi azahanwe bikomeye.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 9-02-2012  →  Musubize

"yarahutajwe na bagenzi be bahungaga mu gihe ubuyobozi bwari mu gikorwa cyo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza"

None se ntimufite isoni zo kuvuga ko mutuelle ituma abaturage bahunga, bahungabana? Recheck the phrasing please

Kigali yanditse ku itariki ya: 9-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka