Huye: abantu 3 batawe muri yombi bazira kwiba amafaranga

Ejo mu gitondo, umugabo witwa Nyakarundi Asinapolo yambuwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana n’abatekamutwe bakunze kwita abatubuzi ubwo yari ateze imodoka muri gare ya Huye yerekeza i Nyanza kurangura imyenda.

Nyakarundi avuga ko akimara kubona ko bamwibye yahise ataka maze local defense n’abandi bantu bari hafi birukankana abagabo bakekwagaho icyo cyaha. Baje gufatamo batatu aribo Nkezabera Richard,Nzayisenga Vincent na Habineza Emmanuel naho undi arabacika.

Ubwo bafatwaga babasanganye ibihumbi 63 andi arabura bikaba bikekwa ko yaba yatwawe n’uwacitse. Nta n’umwe mu bafashwe wemera uruhare na ruto muri ubu butekamutwe. Abatawe muri yombi bari mu maboko ya polise kuri sitasiyo ya Ngoma.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe rishinzwe gucunga aho abagenzi bategera imodoka (Huye Transport Coperative) buvuga ko abatekamutwe bakunze kuhaboneka kandi ko bagerageza kubafata no kubashyikiriza inzego zibishinzwe.

Kabura Ibrahim, umuyobozi w’iri shyirahamwe, yavuze ko abaturage bakagombye kuzajya bashishoza mbere yo kwinjira mu modoka.

Mu duce dutandukanye tw’u Rwanda hakunze kuvugwa umuco wo kwiba mu buryo budasobanutse (ubutubuzi) ariko biragoye gusobanura uburyo bukorwa. Hari abantu bemeza ko mbere yo kugutuburira bashobora kuba babanza kugutera imiti ituma utabatahura.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka