Huye: 16 barimo n’abageni baraye bafatiwe mu birori

Ahitwa Kaseramba mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, haraye hafatiwe abantu 16 bari mu birori nyuma y’ubukwe, barazwa ku Murenge.

Umugabo wakoze ubukwe avuga ko bajya gusezerana bubahirije umubare ntarengwa w’abari bemerewe, bijyanye no kwirinda indwara ya Coronavirus, ariko ko bageze no mu rugo bari bakeya, ku buryo batigeze batekereza ko hari amabwiriza barenzeho.

Agira ati "Mu rugo twari 14, harimo abavandimwe banjye n’ababyeyi b’umugore wanjye batashoboraga gutaha kuko baturuka kure. Abandi bari abaturanyi barimo umusore wari ubazaniye amazi n’umubyeyi wari uje gusaba ibiryo. Uyu mubyeyi banamufatanye igisorori byarimo."

Nyuma yo kurara yicaye ku buyobozi hamwe n’umugeni we, arasaba abasore n’inkumi batekereza gusezerana muri iyi minsi kutazagwa mu makosa nk’ayo yaguyemo, kuko ngo yagendeye ku mubare w’abemerewe gutaha ubukwe, akibagirwa ibwiriza rivuga ko nta kwiyakira byemewe nyuma y’ubukwe, n’ubwo kuri we gutahana n’abavandimwe atigeze abifata nko kwiyakira.

Abasore bafatiwe muri ubu bukwe bavuga ko byabasigiye isomo

Uwafashwe akimara gutura amazi mu rugo rw’abageni yagize ati "Kubona uyu musore agira ubukwe, nk’aho yakomezanyije ibyishimo n’umugeni we bakarara bakumbagurika, imbeho ari yose, byanteye kwigengesera muri iyi minsi!"

Mugenzi w’umusore wacyuje ubukwe na we ati "N’uwatekereza ubukwe yatera igikumwe gusa ibindi bikazaba nyuma! Nta gucyuza ubukwe ngo utahe wenyine, nta muvandimwe nta nshuti ngo mwishimane!"

Nyina w’umukobwa na we ati "Njyewe ndakomeza gutakamba ngo batugirire impuhwe dutahe, abana n’umugore utwite twararanye barashonje. N’amafaranga bari kuduca ni menshi hari abatari buyabone."

Uyu mubyeyi si na we wenyine utakamba ku bw’amande, kuko n’abandi bari kumwe, harimo n’ababyeyi bavuga ko batunzwe no guca inshuro, bavuga ko batapfa kubona ibihumbi 35 baciwe, harimo 10 byo kwipimisha Coronavirus, na 25 by’amande nk’uko byemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.

Ibyemezo by’iyi nama yateranye muri Gashyantare 2021, ku birebana no gukumira ikwirakwizwa ry’indwara ya Coronavirus bivuga ko ufashwe yatumije amakoraniro abujijwe atanga amande y’amafaranga ibihumbi 200, naho uwayitabiriye akishyura amafaranga ibihumbi 25.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Prosper Rwamucyo, avuga ko abo bageni n’ababatahiye ubukwe bafashwe mu ma saa moya z’ijoro. Anavuga ko badakwiye guhakana ko bari mu birori kuko ngo hari n’ihema ryabugenwe ryari ryashyizweho imirimbo.

Naho ku bijyanye n’amande, avuga ko amabwiriza akwiye kubahirizwa, bagataha ari uko bamaze kuyatanga.

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, agira ati "Mbere yo kuvuga ku mande, icyo umuntu yagombye gukora ni ukwirinda guca ku mabwiriza. Abantu bayarengaho nkana batayobewe ko ari bibi."

Ngo ni na yo mpamvu amande baciwe bagomba kuyatanga, kandi bagataha ari uko bamaze kwipimisha COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibihangane nta kundi by agenda, icyorezo gihangayikishije isi yose hatabayemo gukaza ingamba nticyacika.

Frederic yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

ARIKO IBYO KURWANYA COVID19 NTIBISOBANUTSE, GUFATA UWARENZE KU MATEGEKO ABA AKWIYE GUHANWA, ARIKO SE? KO BIMAZE IMINSI TWUMVA IRIYA MU BUGOYI I RUBAVU, AHO MURI HOPITAL YA GISENYI MURI URGENCE LE14-04-2021 ABAGANGA BARYAMISIJE UMUGORE WAREMBYE BAKAMURYAMISHYA AHO BABYUKIJE UMURWAYI WA CORONA UBWO SE NABO MWARABAHANNYE DA! ARIKO KO TWESE TUR’ABANYARWANDA MUBONA TUDATEKEREZA, BURIYA SE ARI UMUTURAGE WISHIMIYE UBUKWE, ARI NA MUGANGA WANDUZ’UMUNTU WAHANA NDE?

Astrida yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ndumva aridanje nukwirinda ibirori bituma turenga kungamba gusa aba bageni nibibabere isomo nundi wese umeze nkabangaba

Sikubwabo Antoine yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ubundi muri ibi bihe turimo mu gihe umuntu ari gutegura igikorwa runaka yagombwe no kubanza kureba no gutekereza ku mabwiriza ajyanye ntacyo kuko hari Icyo abantu bitiranya umubare ntarengwa w’abataha ubukwe no gukora I ibirori kuko burya iyo ibirori bibaye n’abo utateganije baba bashobora kuza bityo ukaza gusanga warengereye ibyari ibirori bigahinduka amahano Twidohoka!

Alias SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka