Havumbuwe gerenade eshatu i Kigali n’i Muhanga
Tariki 03/10/2012 inyuma y’ingoro y’Inteko Ishingamategeko mu Mujyi wa Kigali havumbuwe gerenade imwe naho izindi ebyiri zivumburwa mu Murenge wa Gitarama, Akarere ka Muhanga.
Gerenade imwe yabonetse inyuma y’inyubako y’Inteko Ishingamategeko, ubwo sosiyete ikora ibijyanye n’ubwubatsi COTRACO yubakaga inzu y’ubucuruzi mu gihe izindi ebyiri zabonetse mu idari rya sitasiyo icuruza amavuta y’ibinyabiziga iherereye mu Kagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Gitarama mu Karere ka Muhanga; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Polisi y’igihugu itangaza ko ibyo bikoresho bya gisirikare bicyandagaye ahantu hatandukanye kubera intambara yo kubohoza igihugu yabaye hagati ya 1990 na 1994 cyane cyane mu bice by’Amajyaruguru y’iburasirazuba n’Amajyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu.
Izo gerenade ziraturika igihe cyose zikoreshejwe cyangwa zikozweho n’umuntu zikaba zahitana ubuzima bw’abantu; nk’uko Polisi y’igihugu yakomeje ibisobanura.
Polisi yahagurukiye gukangurira abantu kumenya ibyo bikoresho bya gisirikare no kubirinda abana bagatungira agatoki hakiri kare kugira ngo ibyo bisasu bitegurwe.
Abantu bose basabwa gufata ingamba zo kwirinda no kumenyesha inzego zishinzwe umutekano ahantu babonye ibisasu kandi bakirinda kubikubaganya kugira ngo bitabaturikana. Ubibonye asabwa kuhazengurutsa agatambaro gatukura mbere yo kuhava.
Imibare itangazwa na Polisi igaragaza ko mu myaka ine ishize, abantu 30 bitabye Imana bahitanwe n’ibisasu bitarategurwa naho abandi bagera kuri 300 barakomereka.
Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muri muhanga ko nta murenge wa Gitarama uhaba, ako kagari station iherereye he ni iyihe station