Hatoraguwe umurambo w’umusore mu mugezi wa Waruhara
Mu kagezi kitwa Waruhara wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umusore witwa Bahati.
Uyu murambo watoraguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2016 n’umwana w’umukobwa wamubonye aryamye muri ako kagezi, nk’uko byemejwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo Murenge Sindagayimana Celestin.
Yavuze ko uwo mwana yahise ahuruza se avuga ko abonye umusazi aryamye mu mazi, n’uko se agiye kureba asanga yarangije gupfa, na we yihutira kujya kubivuga mu buyobozi.
Sindagayimana akomeza avuga ko uyu mugabo yari yabyukiye mu kiraka cyo guhura ibishyimbo mu murima wa Mukabutera Angelique, nyuma ngo aza kujya kuvoma amazi yo kunywa.
Bakeka ko yageze kuri ako kagezi agakuramo imyenda akoga kuko bamusanze yambaye ubusa imyenda ye yose iri hejuru.
Umurambo wa Bahati bahise bawujyana ku Bitaro Bikuru bya Byumba kugirango ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Ohereza igitekerezo
|