Hari abasirikare ba Uganda binjiye mu Rwanda bashimuta abantu – Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rwandikiye Uganda ku kibazo cy’abasirikare ba Uganda bamaze iminsi binjira mu Rwanda bagashimuta abantu.

Dr. Biruta ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kanama 2020 mu kiganiro n’itangazamakuru ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere.

Minisitiri Biruta ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Biruta ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisitiri Biruta yavuze ko hari abasirikare bo mu ngabo za Uganda (UPDF) bamaze iminsi binjira rwihishwa ku butaka bw’u Rwanda bakagerageza gushimuta abantu.

Bamubajije ku rwandiko rwageze mu itangazamakuru Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yandikiye abakomiseri b’uturere (Resident District Commissioners) bo mu turere dukora ku mipaka, abasaba kuburira abaturage ngo barekere aho kujya mu Rwanda kubera ko ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bufite gahunda yo kurasa abacuruzi ba magendu baba badafite intwaro, Dr Biruta yasubije ko ibyo bazabireba.

Ibivugwa mu rwandiko rwa Perezida Museveni bije bikurikira ikibazo cy’abacuruzi ba magendu binjiye mu Rwanda rwihishwa bakaraswa n’abasirikare b’u Rwanda bacunga umupaka, kubera ko bajya bagerageza kurwanya abashinzwe umutekano iyo bahagaritswe, kandi na Perezida Museveni akaba na we abyivugira mu rwandiko rwe ko ari abacuruzi ba magendu binjira rwihishwa ku butaka bw’u Rwanda, ndetse akanababwira ko uzajya abigerageza azajya yirengera ingaruka.

Avuga kuri urwo rwandiko, Dr. Biruta yasubije ko Guverinoma y’u Rwanda yarubonye mu itangazamakuru nubwo atigeze arwandikira ubuyobozi bw’u Rwanda bityo bikaba bitoroshye kumenya niba ari urw’ukuri, gusa Dr Biruta yongeraho ko ibivugwa muri urwo rwandiko bifitanye isano n’ibimaze iminsi biba.

Dr Biruta ati: “Icyo twakongeraho ni uko hashize iminsi hari ibibazo ku mupaka, aho abashinzwe umutekano ku ruhande rw’u Rwanda byabaye ngombwa ko barasa abacuruzi ba magendu b’Abaganda bageragezaga kurwanya ababahagaritse bamaze kwinjira mu Rwanda.”

Dr. Biruta yongeyeho ati: “Ibyo si ibintu bishya, ni inkuru ishaje kandi twabimenyesheje ababishinzwe, ndetse mwabonye ko mu byumweru bishize hari abasirikare benshi ba UPDF binjiye mu Rwanda bagashimuta abaturage bakabajyana muri Uganda bagerayo bagasaba kwishyurwa ngo babone kubarekura.”

Dr. Biruta yasobanuye ko icyo kibazo cyagejejwe ku buyobozi bwa Uganda binyuze mu nzego zishinzwe umubano, ndetse yongeraho ko ibirego Kampala ikomeza gushinja u Rwanda bigaragaza neza ibyo Uganda irimo gukora.

Dr. Biruta ati: “Abasirikare ba UPDF binjiye mu Rwanda inshuro nyinshi bagerageza gushimuta abantu ndetse hamwe banabigeraho, ibi bikaba byarasubije inyuma intambwe twari tumaze gutera tugerageza kuzahura umubano na Uganda.”

Minisitiri Biruta w’Ububanyi n’Amahanga yavuze ko inama idasanzwe ya 4 iheruka kuba ku itariki 4 Kamena yatangaga icyizere ko hazabaho ibiganiro byiza hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo haracyari byinshi byo gukora birimo kurekeraho ibikorwa byo kubuza epfo na ruguru Abanyarwanda bari muri Uganda, no guhagarika udutsiko tw’abakora iterabwoba bafite indiri muri Uganda, bafite intego yo kubangamira umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Biruta yasobanuye ko ibi bibazo byavuzweho kenshi mu nama zidasanzwe zagiye ziba mu bihe bitandukanye ariko ntibyigeze bishakirwa umuti uko bikwiye.

Hagati aho ariko Dr Biruta yavuze ko ibihugu byombi bizakomeza kuganira kandi ko hari icyizere ko umuti uzashyira ukaboneka, ndetse asaba ko Uganda irekera aho gukomeza kwikoma u Rwanda kandi na yo ahubwo ifite ibyo igomba gukemura birimo kubuza abasirikare babo gukomeza kuvogera ubutaka bw’u Rwanda.

Dr. Biruta ati: “Tugomba kwirinda ko ibi bibazo bikomeza gufata intera, ubuyobozi bw’u Rwanda buracyafite ubushake bwo gukomeza ibiganiro bishyigikiwe na Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi twizeye ko tuzabasha kubona umuti w’ibi bibazo.”

Yanavuze ko u Rwanda ruzakorana na Uganda bagategura indi nama idasanzwe yo gucoceramo ibyo bibazo.

Minisitiri Biruta yibukije ko kuva muri Gicurasi 2020, hari Abanyarwanda bari bafungiwe muri Uganda bakaza kugarurwa mu Rwanda ariko ibyo ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja kuko ibibazo Uganda isabwa gukemura ku ruhande rwayo ari byinshi, kandi ikarekera aho gutera intambwe imwe imbere, yarangiza igatera ebyiri isubira inyuma.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda na rwo rwiteguye gukora ibyo rusabwa na Uganda.

Umubano hagati y’ibihugu byombi watangiye kuzamo igitotsi kuva muri 2017, aribwo u Rwanda rwatangiye kugaragaza ikibazo cy’Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku maherere no kugirirwa nabi, baba abatuyeho n’abagendayo.

Reba muri iyi video bimwe mu byari mu kiganiro Minisitiri Biruta yagiranye n’abanyamakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka