Hari abahohoterwa n’ibinyabiziga ntibahabwe indishyi kuko batazi amategeko abarengera

Ikigega cyihariye cy’ingoboka (Special Guarantee Fund/SGF) cyatangaje ko hari benshi badahabwa indishyi mu gihe bahohotewe n’ibinyabiziga.

Kubw’iyo mpamvu cyasabye abahagarariye amashyirahamwe atwara ibinyabiziga kumenya no kumenyesha abo bayobora n’abagenzi batwara, icyo amategeko asaba kugirango barenganurwe.

Ubuyobozi bwa SGF, Polisi na RURA, mu nama bagiranye n'abayobozi b'abatwara ibinyabiziga.
Ubuyobozi bwa SGF, Polisi na RURA, mu nama bagiranye n’abayobozi b’abatwara ibinyabiziga.

SGF yishyuriza indishyi abantu bahuye n’impanuka itewe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, mu gihe byishe umuntu, byamukomerekeje, cyangwa hari ibintu bye byangije; iyo ibyo binyabiziga byahise bigenda bitamenyekanye, ibyahohoteye umuntu bitagira ubwishingizi, cyangwa umuntu wambuwe ikinyabiziga cye ku ngufu.

Mutabazi Jean de Dieu, Umuyobozi w’agateganyo w’icyo kigega cyihariye cy’ingoboka yagize ati:“Hari abatabona indishyi kubera kutubahiriza no kutamenya amategeko, aho usanga hari aho umuntu wahohotewe n’ikinyabiziga amara iminsi irindwi atarabimenyesha Polisi, n’igihe yamaze imyaka ibiri ataraza kubibwira ibiro bya SGF.”

Abahagarariye amashyirahamwe y'abatwara ibinyabiziga basabwe kugira ubwishingizi bw'ibinyabiziga byabo, ndetse no kugenda bigengesera.
Abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara ibinyabiziga basabwe kugira ubwishingizi bw’ibinyabiziga byabo, ndetse no kugenda bigengesera.

Abafite ibinyabiziga bamenyeshejwe ko nta rwitwazo bagomba kugira rwo kwanga guhanwa, gushaka kuvuzwa cyangwa kwishyurwa ikinyabiga cyabo mu gihe kitafatiwe ubwishingizi, cyangwa mu gihe bagize uruhare mu guhohotera umuntu; kuko ngo ahanini impanuka zituruka ku kugenda nabi mu muhanda no kudasuzuma imiterere y’ikinyabiziga batwaye.

Ikibazo cy’uko abashoferi bo badahabwa indishyi iyo bahuye n’impanuka, nticyabonewe igisubizo cyihuse mu nama ubuyobozi bwa SGF, ubwa Polisi n’Ikigo gishinzwe igenzura mikorere RURA, bagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara ibinyabiziga kuri uyu wa Gatanu tariki 9/5/2014.

Ikigo cya RURA cyavuze ko kigiye gusaba amakoperative atwara ibinyabiziga yose gushakira abashoferi babyo ubwishingizi; ndetse hifujwe ko hashyirwaho itegeko rigena ko ikigo gifite ibinyabiziga, cyajya gihita kigira ubwishingizi bw’abatwara ibyo binyabiziga bujyanye n’umubare w’ibinyabiziga gifite.

Kuba ngo ibinyabiziga byose bitarafatirwa ubwishingizi, Ikigega cya SGF cyavuze ko kigiye gukorana n’Ikigo cy’imisoro n’amahoro(RRA), kugirango hamenyekane umubare w’ibinyabiziga byose byafatiwe ubwishingizi; ibitarabufatiwe bikaba bigiye guhita bishakishwa.

Uretse kwishyuriza indishyi abahohotewe n’ibinyabiziga hakoreshejwe amafaranga angana na 10% by’ubwishingizi bwose butangwa n’uguze ikinyabiziga, Ikigega SGF kinasabira indishyi abahohotewe n’inyamaswa zo mu gasozi; mu mafaranga angana na 5% by’ava mu bukerarugendo buri mwaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka