Hakorimana ari mu maboko ya Polisi akekwaho ubutekamutwe
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hacumbikiwe umugabo watawe muri yombi kuwa gatanu tariki 20/01/2012 bivugwa ko yasabye ruswa nyiri bare yitwa “Come again” yiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe isuku.
Hakorimana Jean de Dieu uvuga ko ari nyir’ibari “Agency Pub” iri i Remera ngo yasabaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda ya ruswa kugira ngo ahagarike icyemezo cyo gufunga bari Come again yavugaga ko nta suku ifite.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, Hakorimana avuga ko ari umwere ahubwo ifatwa rye rifite aho rihuriye n’inyungu z’akazi. Yagize ati: “Dukora akazi kamwe. Rimwe na rimwe abakiriya be baza muri bari yanjye kubera serivise nziza mbaha, ndakeka ko ubwoba bwo kurwanira abakiriya byatumye antega umutego wo kumpa amafaranga kugira ngo mfungwe afate abakiriya banjye.”
Alex Gasana, nyiri bare “Come again”, avuga ko yashakaga kumwaka amafaranga yiyita umukozi ushinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali. Yagize ati: “Sinashize amakenga uwo mugabo ubwo yavugaga ko komisiyo y’isuku igizwe n’abantu bane: Polisi, Umujyi wa Kigali, Local defense n’umurenge.” Yongeraho guhatiriza kwa Hakorimana kugira ngo tumuhe amafaranga byatumye duhamagara polisi.
Umuvugizi wa Polisi, Theos Badege, arahamagarira Abanyarwanda kuba maso no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abanyabyaha bafatwe ibintu cyangwa amafaranga byabo bigaruzwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|