Hafashwe abajura bayogoje Uburasirazuba bwose
Abaturage b’umudugudu wa Bigabiro mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana barishimira igikorwa bita icy’ubutwari bagezeho cyo guta muri yombi bamwe mu bagize itsinda rinini ry’abajura biyemeje kujya biba rubanda utwabo ku minsi mikuru yose n’igihe habaye amasoko mu ntara y’uburasirazuba.
Abajura batatu bitwa Ntakirutimana Paul na Bugabo Patrick batuye Kimironko mu mujyi wa Kigali na Shuwa Gazi utuye i Rwamagana.
Bafashwe ku munsi w’Intwari bamaze kurangaza umwana wari wasigaye acururiza ababyeyi be muri butiki muri Kigabiro.
Uwitwa Ntakirutimana ngo yahagaze ahitaruye amusaba amazi. Igihe wa mwana ayamushyiriye, abandi bari bihishe inyuma y’amazu binjira mu nzu bahita batwara bwangu amafaranga yari mu bubiko. Umwana yagarutse ababona bagenda, abimenyesha abaturanyi barabakurikirana barabafata.
Aba bajura bemeye ko basanzwe biba ku minsi y’amasoko n’iy’ibirori yose bavuze ko bafite bagenzi babo benshi bahanahana amakuru, bakagenda mu ntara y’uburasirazuba yose bacunga ahabaye amasoko n’ibirori ngo kuko aribwo abantu benshi baba bafite ibyo bahugiyemo, ahenshi mu ngo n’ahari ubutunzi hasigaye abana cyangwa hakinze.
Aba bajura ngo biba ibintu byose kuva ku mafaranga, kugera ku biribwa badasize n’imyambaro n’ikindi basanga mu nzu binjiyemo.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|