Habumuremyi yapfiriye muri Uganda atewe ibyuma n’abagizi ba nabi

Habumuremyi Joseph wari utuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yapfiriye muri Uganda kubera ibikomere byo mu mutwe yatewe n’abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu.

Habumuremyi yakoraga akazi ko gusatura imbaho mu biti (kubaza) muri Uganda. Yavaga mu Rwanda buri gitondo akajya muri Uganda kubaza, akaza kugaruka nimugoroba.

Ubwo yari atashye nimugoroba, tariki 13/01/2012, yagiye muri kamwe mu tubari two muri Uganda ahegereye umupaka w’u Rwanda. Ari mu kabari haje abagizi ba nabi batangira gusagarira abari barimo, hanyuma nyakwigendera ngo ajya kwihisha mu cyumba bamusanga mo bamukubira ibyuma mu mutwe arakomereka cyane.

Ziroshya Theoneste, umuyobozi w’umudugudu wa Ruhimbi Habumuremyi yari atuyemo, avuga ko abo bagizi ba nabi bamuteye icyuma mu gihorihori, ariko abatabaye basanze atarapfa bahita bamujyana mu bitaro bya Kisoro muri Uganda badoda igikomere.

Byakomeje kunanirana babona nyakwigendera arushaho kumererwa nabi bamujyana mu bindi bitaro bikomeye by’ahitwa Mutorere muri Uganda. Muri ibyo bitaro niho yapfiriye ku wa mbere mu gitondo tariki 16/01/2012.

Abo mu ryango wa Habumuremyi, abaturanyi ndetse n’ukuriye umudugudu bakimenya ayo makuru bahise bajya kuzana umurambo. Bawugejeje mu Rwanda tariki 18/01/2012; bawushyingura tariki 19/01/2012 .

Ziroshya ndetse n’abari bazi Habumuremyi bavuga ko abo bagizi ba nabi bamwishe kubera ishyari. Ziroshya agira ati “yasaturaga imbaho akabona amafaranga menshi kandi Abagande si benshi bazi gusatura imbaho”.

Batatu mu bakekwaho kwica Habumuremyi batawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda ubu barafunze. Habumuremyi yari afite imyaka 28 y’amavuko akaba asize umugore n’abana batatu.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka