Habumuremyi yagerageje kwiyahura bamukoma mu nkokora

Umugabo witwa Habumuremyi Theophile ukomoka mu Murenge wa Janja,akarere ka Gakenke yagerageje kwiyahura, tariki ya 28/11/2011, umugore we amukoma mu nkokora.

Abaturanyi ba Habumuremyi avuga ko uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 yiyahuye kubera ko abayobozi b’umudugudu na komite ishinzwe ubwisungane mu kwivuza buzwi (mutuelle de santé) bamwambuye radiyo ye kubera ko atarishyura amafaranga ya mitiweli.

Abayobozi bamaze kumwambura radiyo, Habumuremnyi yagize umujinya ajya kwishyira mu kagozi ariko umugore we amukuramo atarapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja, Buradiyo Theogene, atangaza ko kwiyahura kwa Habumuremyi ntaho guhuriye na mitiweli kuko ari mu cyiciro kizishyurirwa na Leta. Akomeza avuga impamvu yatumye agerageza kwiyahura ari amande yaciwe bitewe no kudakora umuganda.

Buradiyo yemeza ko icyo kibazo cyaje cyiyongera ku bibazo Habumuremnyi afite mu muryango we harimo n’ubukene. Akaba avuga ko bagiye gushaka uburyo bamufasha ngo ave muri ubwo bukene.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka