Guverinoma yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu biza

Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yifatanije n’abaturage bo mu Karere ka Karongi baburiye ababo mu biza byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018, abizeza ko guverinoma izakomeza kubaba hafi.

Minisitiri w'Intebe yijeje abaturage bagwiriwe n'ibiza ko Leta ibatabara vuba bagatuzwa neza
Minisitiri w’Intebe yijeje abaturage bagwiriwe n’ibiza ko Leta ibatabara vuba bagatuzwa neza

Ni nyuma y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere,bituma imisozi yo mu Tugari twa Rubazo na Gasata itenguka ihitana inzu z’abaturage bamwe bahasiga ubuzima.

Ibimenyetso by’ubukana bw’iyo mvura,birimo gusenyuka kw’inzu zimwe, izarengewe n’inkangu munsi y’umusozi yo mu Mudugudu wa Rwasheke mu Kagari ka Rubazo, aho abantu 15 bahasize ubuzima, izo nkangu kandi zikaba zaranahitanye abantu batatu bo mu Kagari ka Bisesero.

Abantu 18 bishwe n'ibiza bashyinguwe
Abantu 18 bishwe n’ibiza bashyinguwe

Na n’ubu amazi aracyiretse mu misozi,imihanda yaguyemo inkangu,indi irariduka ku buryo bigoye kuyicamo n’ibinyabiziga, imigezi itemba yuzuye ibyondo utatinyuka gukandagiramo ngo bitakurengera, amavomo mu mibande yarasibamye, ibiti byararimbutse.

Ariko Guverinoma yabafashije ibaha ibikoresho by’isuku birimo umukeka, ibikombe byo kunywesha amazi n’amajerikani kuri buri muryango.

Irateganya no kububakira, naho imiryango icumbikiye abasigajwe iheru heru n’ibiza na bo bazafashwa mu bushobozi bw’ibikoresho n’ibyo kurya kuko imyaka yabo yatwawe n’ibiza

imisozi yatengukiye ku nzu z'abaturage
imisozi yatengukiye ku nzu z’abaturage

Minisitiri w’Intebe Dr.Ngirente Edouard yijeje abaturage basizwe iheruheru n’ibiza ko abadafite aho kuba, baba bacumbikiwe n’abaturanyi hagashyirwaho uburyo bwo gutuzwa aheza.

Yasabye abataragerwaho n’ibiza gufasha abari batuye nabi bakabaha amacumbi, mu gihe hagikusanywa ubushobozi bwo kubimura no kubatuza neza kugira ngo ibiza bidakomeza gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe yabivugiye mu muhango wo gushyingura no guherekeza abantu 18 bagwiriwe n’inzu bitewe n’inkangu mu Murenge wa Rwankuba mu Karere ka karongi, uwo muhango ukaba wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018.

Amatungo y’abaturage yarapfuye, kubona amazi meza ntibyoroshye,abana baravoma ibiziba, ababyeyi babuze ababo bafite agahinda, naho abasigaye bafite ubwoba bw’uko ibyabaye bikabatwara abantu byakongera kuba.

Nyirakanani avuga ko kubura umuhungu we bimusize aharindimuka
Nyirakanani avuga ko kubura umuhungu we bimusize aharindimuka

Nyirakanani Asnath ufite imyaka 67, ni umwe mu barokotse ibyo biza wari atuye mu Kagari ka Gasata,mu Mudugudu wa Rwasheke.

Avuga ko umuhungu w’ikinege Bizimungu witabye Imana n’abana be babiri bari bamufatiye runini,naho umugore wa Nyakwigendera akaba yoherejwe mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK kubera ko arembye cyane.

Nyirakanani avuga ko byamubayeho akarande ngo ntaho afite ho kwerekeza, dore ko n’ubwiherero umuhungu we yari yamwemereye kumwubakira,ngo Imana imuhamagaye atarabwubaka.

Agira ati, “Umuhungu wanjye niwe nagiraga, yankoreraga byose ariko ubu mbayeho nabi, ndwara ibihaha byarashwanyaguritse,ntunzwe n’imboga z’amashu n’amazi atetse gusa n’igikoma cya rutuku.”

Abandi bakomeje gusana inzu zabo zasambuwe n'umuyaga
Abandi bakomeje gusana inzu zabo zasambuwe n’umuyaga

Nyirasinayobye Agnes wo mu Mudugudu wa Mucyurabuhoro mu Kagari ka Rubazo, avuga ko ibiza byamutwaye nyina n’abavandimwe be babiri akaba asigaranye na murumuna we wo kwa nyinawabo na we uri mu bitaro.

N’ubwo intimba n’agahinda byari byose,yavuze ko ashimira Leta yamufashije gushyingura abe ariko ko nta mibereho asigaranye kuko ntaho gutura afite.

Ati “Ibyo mama yankoreraga ntibyari kuzatuma akomeza kumba hafi. Narashatse ariko yajyaga ashaka amakuru y’uko mbayeho akandwanaho nagize ikibazo simbe naburara.”

Kimwe n’abandi bagezweho n’ibiza bikabatwara ubuzima bw’ababo, Minisitiri Ngirente avuga ko Leta idashaka ko hari abandi biyongeraho kandi ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibiza,abarokotse ibyo biza bagiye kwitabwaho byihuse.

Imiryango 36 yimuwe kubera ko inzu yabagamo yasenywe n'inkangu
Imiryango 36 yimuwe kubera ko inzu yabagamo yasenywe n’inkangu
Umusozi wifashishwaga mu isakazamajwi ni wo waridukiye ku baturage
Umusozi wifashishwaga mu isakazamajwi ni wo waridukiye ku baturage
Imihanda yarangiritse kubera inkangu
Imihanda yarangiritse kubera inkangu
Abakozi ba Croix Rouge batanze ibikoresho ku bahuye n'ibiza
Abakozi ba Croix Rouge batanze ibikoresho ku bahuye n’ibiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka