Guverineri Bosenibamwe ngo yakozwe mu nkokora n’abayobozi bakoranye na FDLR

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime atangaza ko mu myaka itandatu amaze ku buyobozi bw’intara yakozwe mu nkokora na bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Musanze bakoranye n’umutwe wa FDLR urwanya Leta mu guhungabanya umutekano.

Ibi uyu muyobozi w’Intara yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 08/05/2014, mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyitabiriwe n’abayobozi b’uturere bose n’abakozi b’ibigo bishamikiye kuri Leta bikorera mu ntara y’Amjyaruguru.

Bwana Bosenibamwe yavuze ko icyo kintu cyamubabaje cyane kandi abayobozi bijanditse muri ibyo bikorwa, Leta y’Ubumwe yarabahaye icyizere n’amahirwe atandukanye akaba yibaza icyo babuze.

Asanga barabitewe n’inda nini ahari yo gushaka indonke z’amafaranga n’urwango bafitiye Leta. Ngo uretse Imana yonyine nta muntu ubasha kureba mu mutima w’undi, bikaba bigoye kumenya abayobozi bafite indimi ebyiri.

Abanyamakuru n'abayobozi mu ntara y'Amajyaruguru mu kiganiro.
Abanyamakuru n’abayobozi mu ntara y’Amajyaruguru mu kiganiro.

Mu kwezi gushize, inzego z’umutekano zataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana akurikiranweho gukorana na FDLR. Hari n’abandi banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri n’ab’utugari nabo batawe muri yombi nyuma bakurikiranweho ibyo byaha.

Guverineri Bosenibamwe yakomeje avuga ko mu byo yishimira ari uko abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru baje ku isonga mu kurwanya ubukene mu bushakashatsi bwakozwe no kuba Amajyaruguru ari ikigega cy’ibiribwa mu gihugu kuko yera cyane kandi ifite abaturage bakunda gukora cyane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 08/05/2014, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko kuba abo bayobozi bafarashwe ari ikimenyetso ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri maso, ikindi umutekano udanangiye.

Yagize ati: “iyo umutekano uba utadadiye bariya bantu bari gukomeza kwidegembya bakora ibyaha ntibafatwe ariko ntabwo byarenze ukwezi kumwe bose badafashwe uko bakabaye. Kuba hari umuyobozi umwe wabigaragayemo wabigenza ute se? ni ikigarasha, inda nini, urwango imyitwarire mibi, abantu nk’abangaba babaho.”

Iki kiganiro cyamaze amasaha atatu cyagarutse kandi ku kibazo cy’akajagari kagaragara mu bucuruzi bw’amata mu Karere ka Musanze, uruganda rw’ibirayi rwijejwe abaturage ariko rutarangira.

Ku kibazo cy’imikoranire n’itangazamakuru, abayobozi cyane cyane ab’uturere bibukijwe ko bafite inshingano zo gutanga amakuru kuko bagomba kugeza ku baturage ibyo bakora, abatazabikora ngo bazabibazwa.

Abanyamakuru basabwe kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi bavuga ibitagenda mu bwisanzure bwose mu rwego rwo gukebura abayobozi kuko bose batahiriza umugozi umwe wo kubaka igihugu cyabo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko mwakwirinze iyo nda nini koko n’umurengwe ko ntacyo prezida wacu atabahaye bamwe mufite V8 abandi za havara na scorpio,iwo ubashuka uzabaha ibiruta ibyo umusaza yabahaye ni nde?yabikura he ko iriya mitwe nta gahunda ahubwo mubabwire batahe umusaza azabakira naho nibakomeza na mwe mukabashyigikira muzahirimana kandi ntawe ubakozeho kuko umusaza afite gahunda nziza!bose ni bamwe koko!

gafigi yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Humura Nyakubahwa Governor, Imana ikunda Abanyarwanda ntizemerera abanzi b’amahoro gushinga ngo bahamye; bazahora badandabirana.
Naho abayobozi bo mwibuke wa mugani ngo abo Umwami yahaye amata nibo bamwinye amatwi. Nyakubahwa Prezida ntako atabagira, ninayo mpamvu imigambi yabo ihora iramburura.
Imana ikunda u rwanda iruhore mo kandi tuve mu nzangano duharanire kwiteza imbere.

Magumanturo yanditse ku itariki ya: 9-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka