Gupfusha abasirikare n’abayobozi ntibyaduciye intege – General Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, yasobanuye ko mu rugamba rwo kubohora igihugu, abasirikare bari ku rugamba batigeze bacika intege n’ubwo mu ntangiriro zarwo bapfushije abasirikare n’abayobozi benshi.

General James Kabarebe
General James Kabarebe

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, ubwo za Ambasade z’u Rwanda zikorera muri Aziya, mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’igice cya Pacifique bizihizaga imyaka 26 ishize u Rwanda rwibohoye, uwo muhango ukaba wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ababohoye igihugu ngo ntabwo bari biteze ibyababayeho, aho ngo bateye tariki ya 1 Ukwakira 1990, nyuma y’iminsi ine gusa Abafaransa barabatera bavuye muri Santarafurika, buracya tariki 5 Ababiligi na bo babagabaho ibitero barabarasa.

Nyuma y’aho, Mobutu wayoboraga RDC yohereje igisirikare cye, ingabo zahoze ari iza RPA nyinshi zihasiga ubuzima kubera intwaro zikomeye ababateye bari bafite. Icyakora ntibyababujije gukomeza urugamba rwo kubohora Igihugu cyari mu bihe bibi by’amacakubiri n’ivangura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Mu bitabiriye iki gikorwa cyahuje abahagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu, harimo n’abayobozi nka General James Kabarebe wavuze ko kubohora igihugu rutari urugamba rworoshye kandi ku ikubitiro bapfushije benshi ariko ntibemera gutsindwa.

Yagize ati “Twapfushije abasirikare benshi n’abayobozi benshi, ariko ibyo ntabwo byaciye abantu intege kuko twari dufite umutima wo kwitangira igihugu, kugikunda ndetse no kukimenera amaraso.”

General Kabarebe kandi yakomeje avuga ko abari babarangaje imbere bagize uruhare rukomeye rwatumye babasha kubohora igihugu.

Yagize ati “Ikintu cyadufashije cyane ni ubuyobozi. Buriya umuyobozi ni intwaro ikomeye ku rugamba kuri buri muntu wese uri mu rugamba, rwaba urw’amasasu rwaba n’urwo kubaka igihugu, kuko hari intego n’icyerekezo umuyobozi agomba kwereka no kumvisha abo ayoboye.”

Ambasaderi Jean De Dieu Uwihanganye uhagarariye u Rwanda muri bimwe mu bihugu bya Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Australiya yavuze ko Abanyarwanda bafite inshingano zo guteza imbere igihugu cyabo, bafatiye urugero ku bihugu barimo byateye imbere bihereye ku busa.

Yagize ati “tugomba kwigira ku gihugu nka Isirayeli cyaranzwe n’umutekano muke, kikaba gifite ubutayu bwa 60% ariko cyiteje imbere mu buhinzi, ubu kiri mu bihugu bikize cyane ku isi, ibihugu nka Qatar na byo byiteje imbere kandi bifite ubutayu bunini.”

Urubyiruko rukaba na rwo rushishikarizwa gukomeza gusigasira ibyo intwari zaharaniye kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Inkuru zijyanye na: kwibohora26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka