Gukorera siporo hanze y’ingo ntibyemewe - Polisi

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu rugo yitwaje ko arimo gukora siporo. Abashaka gukora siporo baragirwa inama yo kuyikorera mu rugo badasohotse hanze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho bigaragariye ko kuva hasohoka amabwiriza ya Leta yo kuguma mu ngo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus hari abantu bakomeje kugaragara hanze bavuga ko barimo gukora siporo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera avuga ko siporo na yo iri mu kiciro cy’ingendo zitari ngombwa ari na yo mpamvu abashaka kuyikora bagomba kuyikorera mu ngo zabo, nk’uko bigaragara muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Mu mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe hagaragaramo ko ingendo zitari ngombwa zitemewe, uyu munsi urajya kubona ukabona abantu bari mu mihanda biruka wababaza bakakubwira ko ngo bari muri siporo. Abo turababwira ko bitemewe, siporo bayikorere mu ngo zabo.”

Muri gahunda yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kuguma mu ngo, ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020 hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hatangiye kunyura abapolisi bafite indangururamajwi bakangurira abantu kuguma mu ngo. Abari ahatangirwa serivisi nko ku masoko, muri banki ndetse no kwa muganga barakangurirwa gushyira intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

CP Kabera yagize ati: “Nubwo amabwiriza yasohotse haracyagaragara abantu bakora ingendo zitari ngombwa hanze y’ingo, abandi bagasohoka bagahurira nko ku irembo ugasanga babaye benshi kandi begeranye. Abapolisi bafite ubutumwa batangiye kunyura mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bakangurira abantu kuguma mu ngo zabo ndetse n’abari hanze bagasubizwa mu ngo zabo.”

Umuvugizi wa Polisi arakangurira Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza uko yatanzwe bagategereza ikizakurikiraho nyuma y’iminsi isigaye mu byumweru bibiri byatanzwe. CP Kabera agaragaza ko kuguma mu rugo ari inyungu za buri muntu mu rwego rwo kwirinda no kurinda buri wese icyorezo cya Coronavirus kuko ari inshingano ya buri muturarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka