Gukinisha ibendera ry’igihugu ni ugukora ishyano, ni amahano – Mayor wa Burera

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, aributsa Abanyaburera ko ibendera ry’igihugu bagomba kuryubaha kuko ryereka Abanyarwanda bose. Ngo kurikinisha ni ugukora amahano.

Sembagare avuga ibi mu gihe hashize iminsi ibendera ryo ku kagari ka Gisovu, mu murenge wa Cyabika ryibwe, nyuma y’iminsi igera kuri ibiri rikaboneka ariko uwaryibwe ntaboneke.

Uyu muyobozi abwira Abanyaburera ko ibendera ry’igihugu bagomba kuryubaha kuko uzafata arikinisha cyangwa yaritwaye azahanwa by’intangarugero.

Agira ati “Ibendera (ry’igihugu) nubwo mubona ari umwenda buriya ni twese. Ni cyo bivuze! Ni miliyoni 11 z’Abanyarwanda! Ntabwo ari umwambaro usanzwe! Kuwukinisha ni ugukora ishyano, ni amahano: uba ufashe Abanyarwanda bose ukabazunguza uko ushaka!

Uzafatwa yarikinishije cyangwa yaritwaye azahanwa ku buryo bw’intangarugero. Tuzamuzana imbere y’abaturage ahanwe kuko ntawe ukwiriye gukinisha Abanyarwanda!”

Ibendera ryo ku kagari ka Gisovu ryibwe mu ijoro ryo ku itariki ya ya 02/02/2014. Rikimara kubura ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano bakomeje gushakisha aho ryaba riri. Ryabonetse mu gitondo cyo ku itariki ya 05/02/2014.

Ubwo ryibwaga abagabo bane bakekwaga bahise batabwa muri yombi. Abo ni abagombaga kurara irondo icyo gihe batari bariraye.

Ibiro by’akagari ka Gisovu byibweho iryo bendera biri ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika. Abaturage batuye muri ako gace bibaza abari bibye iryo bendera ndetse n’icyo bari bagambiriye.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka