Gitifu mu bafunze bakekwaho urupfu rw’umwana wahiriye mu nzu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze afunzwe akurikiranyweho urupfu rw’umwana uherutse guhira mu nzu.

Urupfu rw'uwo mwana ruteye urujijo, kuko basanze umwana yahiye na matora yari aryamiye ariko inzu ntiyashya
Urupfu rw’uwo mwana ruteye urujijo, kuko basanze umwana yahiye na matora yari aryamiye ariko inzu ntiyashya

Bikekwa ko uyu Munyarugendo Manzi Claude ari we se w’uwo mwana wahiriye mu nzu ariko we na nyina w’uwo mwana bakaba yari yarabigize ibanga.

Yatawe muri yombi tariki 6 Mata 2018, nyuma y’uko Polisi ikomeje iperereza ku kihishe inyuma y’urupfu rw’uyu mwana rwabaye tariki 1 Mata 2018.

Uwo mwana yahiriye mu nzu yafungiranywe n’umubyeyi we witwa Muhawenimana Sonia ajyana mu kabari n’umugabo we witwa Ntibarikure Cyprien, bashakanye nyuma y’uko uwo mwana avutse.

Baje guhuruzwa ko umwana yahiriye mu nzu na matora yari aryamyeho igakongoka. Gusa ntihigeze hagaragara aho umuriro waturutse, kuko inzu yose n’ibindi byarimo bitigeze bishya ibyo abaturage bafata nk’urujijo.

CIP Hamuduni Twizeyimana umuvugizi wa Police mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko afunzwe kugira ngo yorohereze iperereza ariko nta cyaha kiramufata kugeza ubu.

Yagize ati “Kugeza ubu usibye ko twamufashe kugira ngo bitworohereza mu iperereza, nta makuru afatika turabona. Twamwohereje kujya gufata ibizame n’ibindi bimenyetso byose twakwifashisha, kugira ngo tubyegeranye.”

Gitifu Munyarugendo afunganye n’abandi batandatu nabo bakorwaho iperereza, barimo na Ntibarikure Cyprien umugabo wa nyina w’uwo mwana basanzwe babana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nkuko bigaragara ntabwo gitifu afite aho ahuriye nurupfu rw’uyu mwana, impamvu zizi zikurikira: -Ntabwo yari yirirwanye n’ababyeyi be(uwitwa se na nyina)bazarebe niba yarigeze avugana nabo.
Abaturage bemeza ko ababyeyi be bamufungiranye ahantu akahamara igihe.
 Basize umwana munzu wenyine bajya kwinywera
Naho kuba gitifu yaramubyaye cyangwa ataramubyaye ibyo ntaho bihuriye n’icyaha kirimo gukurikiranwa, cyane ko icyo gihe nyina yari mukuru kandi atarashaka umugabo, ubwo gitifu niba ari umusambanyi yabiregwa nuwo basahakanye gusa. Naho ibindi ntashingiro bifite.
conclusion: Nkuko bigaragara umugore wuwo mugabo yasize umugore we mu kabare arangije ajya kwica uwo mwana (kumutwika) nyuma arigarukira, police ishakire aho rwose.

RUBONDO yanditse ku itariki ya: 9-04-2018  →  Musubize

ubutumwa bwarebaga king aho kuba james

shyamba yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

Imana ihora ihoze.
Njye amarira yakamye mu gihanga.

bayibayi yanditse ku itariki ya: 8-04-2018  →  Musubize

King wa muswa we. ubwenge bwawe buba mu kibuno. Icyaha Claude akekwaho gihuriyehe na GOGWE. Wa Kinyendaro we.

James yanditse ku itariki ya: 7-04-2018  →  Musubize

MBEGA UMUGABO MANZI WE URAGARAGAYE KBSA NTABWO WAKWICA INZIRAKARENGANE IKIBONDO CYA 2YRS NGO IMANA YEKUMUHORERA UWO MWANA NU WERA NTANENGE AFITE HABE NAMBA NONE UTEYE INDA NYINA URANGIJE UTI TWICE UMWANA!!!!! UWAKUBONA IGIHAGARARO ATI UMUGABO HANO ARIKO GOGWE MWABAYE MUTE...... MBONA HARICYO MUBURWAMO REKA ABO WAZITEYE BOSE BAZE BAGUSANGE AHO MUHOZA UFUGIYE BAZANYE IMPINJA BAHETSE KUKO NABYO TWABIMENYE KO AHO WAYOBOYE HOSE ARIKO WAKORAGA MBABAZWA NU WITWA UMUGORE WAWE WAGOWE YABUZE EPFO NARUGURU RATA NABONAGA AGAHINDA AFITE SIMENYE KO AGAHINDA KENDA KUZA MUMTURITSA UMUTIMA. APUUUUU

kings yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Ego mana nawe yafungwa!!!???? Muzaze mu murenge wa Rwaza yahoze ayoboye bababwire ibyo yasize akozeyo

Alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka