Gitare: Haravugwa uburaya bw’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18

Abatuye santere ya Gitare iri mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera bavuga ko muri iyo santere hakorerwa uburaya bwinshi kandi bukorwa ahanini n’abana b’abakobwa bakiri bato.

Ndagijimana Emmanuel, umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 ukunda kugenda muri santere ya Gitare, avuga ko muri iyo santere hakorerwa ubusambanyi bukabije aho abakobwa batandukanye biganjemo abakiri bato baza kuhacururiza imibiri yabo.

Agira ati “…abakobwa baza kwicuruza naho barimo abana bato bafite nk’imyaka iri hagati ya 15 na 18”.

Abo bakobwa ngo baza kuhicururiza kubera ko bazi ko muri iyo santere habamo amafaranga menshi, kubera ko abantu benshi bahatuye bacukura amabuye y’agaciro ahitwa New Bugarama Mining; nk’uko Ndagijimana abisobanura.

Higiro Jean Marie Vianney nawe atuye muri santere ya Gitare. Avuga ko urubyiruko rwo muri iyo santere rwiyandarika cyane runywa ibiyobyabwenge, rugasinda rukishora mu busambanyi.

Abakobwa ba hano bakiri bato, bafite imyaka iri hagati ya 12 na 18, usanga bitwara nabi, bicuruza. Baza muri iyi santere bakirirwa bayitemberamo kugira ngo berebe niba hari uwabarembuza nk’uko Higiro abihamya.

Higiro yongeraho ko buri munsi mu masaha ya nimugoroba (guhera mu ma saa kumi n’imwe) usanga abo bana b’abakobwa bakiri bato bicuruza, bari mu tubari ducuruza ubushera, bashaka abakiriya. Abo bana ahanini baba barataye ishuri nk’uko akomeza abisobanura.

Iyo abanywa ubushera bamaze gusinda bahita bafata abo bana b’abakobwa bakajya kubasambanya bakabaha amafaranga. Akenshi ntibakoresha agakingirizo ku buryo usanga abo bakobwa batwara inda z’indaro cyangwa bakandura SIDA.

Higiro kandi ahamya ko nta ndaya z’abakobwa bakuze zikunze kugaragara muri santere ya Gitare. Muri aka gace umukobwa ufite hejuru y’imyaka 20 aba atangiye kwiheba avuga ko nta mugabo wamubenguka nk’uko akomeza abihamya.

Abandi bantu batuye muri santere ya Gitare twaganiriye nabo bemeza ko uburaya bugaragara muri iyo santere bukorwa n’abana b’abakobwa bakiri bato mu myaka.

Iyo uwo mwana w’umukobwa abonye umukiriya bajya gusambanira inyuma y’inzu cyangwa bakajya mu bisambu. Bikwiye gufatirwa ingamaba kuko urubyiruko rwo muri ako gace rwiyandarika cyane nk’uko abo baturage babisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aka ni akazi ka Police y’igihugu guca ubwo buraya ndetse n’inzego z’ibanze muri rusange, umudugudu, akagari n’umurenge. Ariko se kandi wowe mubyeyi ubona umwana awe w’umukobwa ageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akiri mu gasozi uba utekereza iki? Iyo atashye umukingurira akubwiye iki? cyangwa kuyo abungukanye aguhaho mukagabana??? BABYEYI MUGARUKE KU NSHINGANO ZANYU ZO KURERA!!!

BABYEYI MURI HE? yanditse ku itariki ya: 28-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka