Gishari: Abapolisi 30 barahugurwa ku gutwara moto zifashishwa mu gucunga umutekano

Mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari) tariki ya 06 Nyakanga 2021 hatangijwe amahugurwa y’Abapolisi 30 baturutse mu ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, abo mu ishami rishinzwe guherekeza abanyacyubahiro (VIP) ndetse n’abo mu ishami rishinzwe imyitwarire n’ikinyabupfura (PDU).

Abapolisi b'u Rwanda bahugurwa muri byinshi birimo no gutwarira moto ku muvuduko uri hejuru
Abapolisi b’u Rwanda bahugurwa muri byinshi birimo no gutwarira moto ku muvuduko uri hejuru

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bitatu aho bazahabwa ubumenyi mu gukoresha za moto zifashishwa mu gucunga umutekano cyane cyane uwo mu muhanda.

Ayo mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Polisi yo mu gihugu cy’u Butaliyani (Carabiniere), aho abahugurwa barimo guhugurirwa ibijyanye no gutwara moto ugendera ku muvuduko mwinshi, kugabanya umuvuduko, gufata feri byihuse, uburyo wakoresha igihe moto iguye, ndetse n’uburyo wagenzura ikinyabiziga cyangwa ukakigeraho mu buryo bwihuse.

Atangiza aya mahugurwa, CP Niyonshuti Robert, yagaragaje ko moto ari ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda.

CP Robert Niyonshuti Umuyobozi wa PTS Gishari niwe wafunguye aya mahugurwa
CP Robert Niyonshuti Umuyobozi wa PTS Gishari niwe wafunguye aya mahugurwa

Ati “Amapikipiki ni ibikoresho by’ingenzi mu gucunga umutekano wo mu muhanda kubera ko byoroshye gutambuka mu gihe cy’umuvundo w’imodoka nyinshi, guherekeza no gucunga umutekano w’abayobozi mu gihe cy’ibirori cyangwa no kugenzura umuvuduko ngo bidateza impanuka no gukurikirana ibyaha bibera mu muhanda”.

Brig. General Stefano Dragani wo mu Butaliyani akaba ari na we uhagarariye abarimu bazahugura abo bapolisi, yasobanuye ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi Abapolisi b’u Rwanda mu kazi kabo ndetse akaba anakubiye mu masezerano y’ubufatanye ari hagati ya polisi z’ibihugu byombi.

Ati “Aya mahugurwa ari mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani, aho abarimu boherejwe gutanga amahugurwa bakorera mu ishami rishinzwe amahugurwa kandi babizobereyemo ku buryo amahugurwa yateguwe mu byiciro bitandukanye”.

Brig. General Stefano Dragani
Brig. General Stefano Dragani

Brig. General Stefano Dragani yanashimiye ubufatanye buri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani, avuga ko bifuza ko bwakomeza mu byiciro byose byerekeranye n’umutekano.

Icyegeranyo cyakozwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima muri 2018, kivuga ko impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda zageze kuri miliyoni 1,35 n’izindi nkomere nyinshi ku isi zaturutse ku mpanuka.

Naho mu Rwanda, kuva muri Mutarama 2020 ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rivuga ko habaye impanuka 8,025 zaguyemo abantu 939 hakomerekeramo 3,887.

Mbere yo gutangira amahugurwa, babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso
Mbere yo gutangira amahugurwa, babanje gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso

Aya mahugurwa byitezwe ko azafasha Abapolisi b’u Rwanda kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Ni ku nshuro ya gatatu aya mahugurwa abaye ku bufatanye hagati ya polisi y’ibihugu byombi aho ku nshuro yayo ya mbere yabereye i Mayange mu Karere ka Bugesera mu gihe ku nshuro yayo iheruka yari yabereye mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka