Gisagara: Umwalimu afunzwe akekwaho guhohotera umunyeshuri akanamutera inda
Gatare Christophe w’imyaka 30, akanaba umwalimu ku kigo cy’amashuri cya Ndora, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisagara akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17 wiga muri iki kigo cy’amashuri cya Ndora giherereye mu karere ka Gisagara.
Uyu mwalimu utemera icyaha cye, umunyeshuri amushinja ko ariwe wamuteye iyo nda kandi ko atari rimwe baryamanye kuko yajyaga amufasha gusubira mu masomo ye igihe kitari icy’ishuri cyane ko baturanye muri uyu murenge wa Ndora.
Uyu mwana w’umukobwa ariko anatangaza ko atariwe uyu mwalimu wenyine wamuhatiraga kuryamana nawe kuko hari n’uwundi muturanyi we ukora umwuga w’ububaji baryamanye nawe ubu akaba ari gushakishwa na Polisi.
Byumvikana ko se w’umwana azamenyekana amaze kuvuka hagakorwa ibizami n’ubwo uyu munyeshuri yemeza ko inda ari iya mwalimu.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya Ndora n’abanyeshuri b’iki kigo bavuga ko bwatunguwe n’ibyo uyu mwalimu yakoze ndetse bikaba binababaje cyane kuko ubundi umurimo we wari uwo kurera.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gisagara, Superintendent Fred
Yahaya Simugaya, atangaza ko n’ubwo hari abavuga ko umwana yitwa ko ari mukuru ndetse akanavuga ko atafashwe ku ngufu, uyu mwalimu afite icyaha gikomeye nikimuhama koko, kuko uyu munyeshuri w’imyaka 17 akibarwa nk’umwana kandi ashobora kudafatwa ku ngufu ariko agashukwa ajyanwa mu nzira mbi n’umurusha imyaka n’ibitekerezo.
Uwo mwarimu akimara kumva havugwa ko uwo munyeshuri atwite inda y’amezi atatu, yahise atoroka aburirwa irengero nyuma y’igihe afatwa na station ya Polisi ya Mugombwa tariki 06/02/2013.
Superintendent Fred Yahaya Simugaya arasaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’ababyeyi gukurikirana umunsi ku munsi imyitwarire y’abanyeshuri n’abakozi b’ibyo bigo kugira ngo ibibazo nk’ibi bicike.
Mu rwego rwo gukumira ibibazo nk’ibi Polisi ifatanyije n’izindi nzego zitandukanye zaba iz’akarere, iz’abagore, iz’urubyiruko n’izindi, bihaye kandi gahunda yo gusura ibigo by’amashuri byose byo mu karere ka Gisagara hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa mu guteza imbere imyigire y’abana no kubarinda ihohoterwa.
Uyu mwalimu nahamwa n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana cya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
GISAGARA KWERI!REBA IBYAKOZWE NA GITIFU WA MUGANZA SECTOR,NONE ABARIMU NABO NUKO BARERA.MAYOR AFITE AKAZI KENSHI PE
uwo munyeshuri ni umusambanyi kuko buriya atangaje ibyamubayehi kuko inda yabigaragaje! uwo mwarimu ashobora kuba arengana.
Mukesharugo rero rwose n’ubwo uriya mwana yaba inshinzi nk’uko ubivuga ariko ntibihanagura icyaha cy’umurezi wataye inshingano zo kurera agashuka umwana yagombye kugira inama! Kandi kuba umwana w’umukobwa yarasambanye n’undi utari mwarimu nabyo ntibivugako ubwo abantu bakora ibyaha nawe utegetswe kubikora!Ubwinshi bw’abanyamakosa ntibukuraho ikosa ubyumve neza!Ikindi ni uko abo barimu bamaze abana muri 9 years basic education mudakwiye kubagirira ibanga kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!Nimutugire agatoki abashinzwe kurengera ibyo bibondo, buriya mubona bameze amabere mukagirango barakuze ariko sibyo ni abana nimubarwaneho Imana izabahemba!
ni ibibazo
uwo mu kobwa nawe ni nshinzi wenda arabeshya nonese kuyaryamanye na bagabo babiri uwo mwarimu ndumva arengana
abarimu barakabije bagiye kutumarira abana muri nine ho ni agahamamunwa!!