Gisagara: Umukecuru yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana
Umukecuru witwa Anne Marie Ndoricyimpa w’imyaka 63, wari utuye umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, mu ijoro rya tariki 03/05/2013, yishwe n’abagizi banabi kugeza ubu bataramenyekana.
Nyirazogeye Clarisse, umukobwa wa nyakwigendera, avuga ko icyo akeka ari uko umubyeyi we yaba yarishwe n’abantu bari bafitanye urubanza rw’amasambu kuko ubwo yanicwaga bwari gucya ajya kuburana.
Ikindi yemeza ni uko umubyeyi we nta kibazo yajyaga agirana n’abaturanyi be cyatuma hari uwatekereza ku mugirira nabi. Ibi kandi byemezwa n’umuturanyi we witwa Agnes Kubwimana.
Kubwimana ari nawe wabanje kumenya ko Ndoricyimpa yishwe ubwo yari agiye kumubaza ibijyanye n’ishyirahamwe ryabo, anavuga ko atemeranya n’abavuga ko abamwishe baba ari abajura bashakaga kumutwara inka kuko basanze nta kintu na kimwe batwaye usibye impapuro z’urubanza zaciwe izindi zikabura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibilizi, Kimonyo Innocent, aravuga ko mu gihe hakomeje gushakishwa uwishe Ndoricyimpa, hanakomeje inama n’ibiganiro n’abaturage bigamije kongera kubibutsa ko bagomba kwita ku mutekano w’abaturanyi babo cyane cyane nk’aba baba bazwi ko baba bonyine.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha, Chief Supretendent Hubert Gashagaza, aratangaza ko abakekwaho iyicwa ry’uyu mukecuru bari mu maboko ya Polisi mu gihe hakomeje gukorwa iperereza.
Arasaba kandi abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi bashakira ibisubizo by’ibibazo aho bitari, abashishikari kujya bageza ibibazo byabo ku babishinzwe bigakemurwa mu mucyo aho kwishora mu bwicanyi.
Ati “Turasaba abaturage ko ufite ikibazo yajya akigeza ku nzego zibishinzwe hakiri kare kigenerwe igisubizo, kugirango dukumire ubwica nk’ubu”.
Abakekwaho kwica uyu mukecuru nibahamwa n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda. Iyi ngingo iteganya igihano cyo gufungwa burundu ku muntu wishe undi yabigambiriye.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Hari nkabo wumva bavuga ngo nubundi nta mibereho,gufungwa ntacyo bitwaye bakishora mu bwicanyi,habayeho icyo gihano byibura nabo batinya ko bazicwa! ariko igihe police itabara igikorwa cyarangiye iba itabaye cg iba ije guhana gusa.
Polisi ifite pistes zayigeza mu kumenya abicanyi bahitanye uyu mukecuru,ikore ibishoboka bazaboneke bahanwe bikomeye bitange urugero ku bandi kuburyo ubu bwicanyi buhagarara
Tumaze kurambirwa iyicwa rya hato na hato ngo ni abagizi ba nabi ubu koko Leta kuki idafata ingamba zikomeye.Polisi polisi ........... ko igera aho icyaha cyabereye barangije kugikora se byo bimaze iki?
Birababaje peeeee
Iki kibazo cy’ubwicanyi bwa buri munsi nigihagurukirwe hasgakwe umuti urambye kuko abantu bakomeje kuzira amaherere,muri iyi minsi iyo abantu baganira kuri ubu bwicanyi bahuriza ku gihano cy’urupfu cyavanweho,bigatuma abantu bunva kwica ugafungwa ntacyo bitwaye,inzego zibishinzwe zikore ubushakashatsi nizisanga ari ngombwa iki gihano kizasubireho
Igihano cy’urupfu kigomba gusubiraho!Kuko kabisa birakabije!Nta munsi w’ubusa tudasoma mu itangazamakuru
imfu nkizi!Gufungwa burundu ntacyo bivuze kuko biratinda bagafungurwa kandi uwishwe ntagaruka.