Gisagara: Imiryango yapfuye avoka iratemana

Imiryango ituye mu kagari ka cyamukuza, umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara yararwanye igera n’aho itemana ipfa avoka.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa 07 Gashyantare 2012 ubwo Twagiramariya Candide umugore wa Nkurunziza Innocent yajyaga ku giti cy’avoka cyabo maze ahahurira na Uwimana Antoinette umugore wa Bugirushaka Stanislas barahatonganira ariko birangirira aho. Izo avoka ziri mu isambu yo kwa Nkurunziza ariko abo kwa Bugirushaka nabo bita izabo.

Madamu Twagiramariya yageze mu rugo afata isuka ngo ajye guhinga ageze haruguru y’urugo ahasanga Bugirushaka n’umukobwa we, Riragendanwa Agathe, bamuteze bahita bamutema mu mutwe no ku kaboko.

Ubwo yumvaga umugore we ataka, Nkurunziza yahise ajya kureba icyo abaye, ahageze asanga aryamye hasi avirirana amaraso.Yagerageje kurwana ku mugore we ndetse abatwara n’umuhoro bari bamutemesheje ariko mwene wabo na Bigirushaka witwa Ntigirinzigo Afrodis aramwirukankana n’abana be.

Bageze mu nzu kwa Nkurunziza Ntigirinzigo yaka Nkurunziza wa muhoro bahita basubira mu rugo ku buryo n’abaturage bahageze basanga bene gukora amabi bagiye.

Twashatse kuvugana na bene gutema abavandimwe babo ariko aho bari bari kuri polisi batwangira kuvugana nabo kuko DPC wagombaga gutanga ubwo burenganzira atari ahari na telefoni ye itari gucamo.

Abaturanyi b’iyi miryango bavuga ko ubusanzwe yari ibanye nabi kuko buri gihe batongana bapfa amasambu cyangwa amatungo bonesherezanyije.

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuze ko umuryango wa Bigirushaka uhora uteza umutekano muke muri uno mudugudu kuko iyo bakoshereje umuturanyi akabihaniza bahita bazana n’umuryango wose bakamukubita.

Umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga nabwo uyu muryango wateye Nkurunziza Innocent maze uwo mwana w’umuhungu Ntigirinzigo akubita se wabo ifuni yo mu mutwe ariko ngo polisi yaramurekuye.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka