Gisagara: imbwa zizerera zikomeje kwibasira amatungo y’abaturage bo mu murenge wa Mukindo

Abaturage bo mu murenge wa Mukindo mukarere ka Gisagara baratabaza ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano, ko babafasha kurwanya imbwa zirirwa zibarira amatungo boroye; kuko ngo birenze ubushobozi bwabo.

Ibi abaturage babitangaje nyuma yaho izi mbwa zimaze kurya ihene 15 mu kagari ka Gitega na 17 mu kagari ka Mukiza bihana imbibi, hakiyongeraho n’ ingurube 2.
Bambwe mu baturage bahuye n’iki kibazo, bemezako izi mbwa zituruka mu mashyamba doreko zirirwa zizerezera.

Muhizi Francois, umwe mu baturage bo mu kagari ka Gitega, umudugudu wa Joma, yatangajeko, izi mbwa zatangiye kugaragara kuva mu mwaka wa 2000. Yongeyeho ko zatangiye kujya zibarira amatungo kuva muri 2008. Ariko ngo zakajije umurego mu mezi abiri ashize.

Kuri iki kibazo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo Augustin Bigirimana, yatangajeko iki kibazo akizi ndetse ko zimwe batangiye kugenda bazica.

Gusa ahamyako kugirango zirangire burundu, biyambaje ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego za police; mu rwego rwo kubafasha gushaka umuti wo kuzica. Kugeza ubu umuti wo kwica izi mbwa police yemeye kuwubashakira, gusa ukaba utaraboneka. yanaboneyeho gusaba abaturage kuba maso mu gihe hagishakishwa umuti wo guhashya izi mbwa.

Amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukindo; ni uko ngo izi mbwa iyo bazirukanye, zihungira mu ishyamba riri hagati y’umurenge wa Mugombwa na Mukindo aho ihanira imbibi.

Gusa abaturage bo bavugako kumasaha yo kumanya ziba ziri mu mazu atabamo abantu,ariho ziryamye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka