Gisagara: Ibigo bitandukanye biributswa kugura ibyuma birwanya inkongi z’imiriro

Nyuma yo gukangurirwa gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro aho zigaragara ubu ahenshi mu karere ka Gisagara, nta bikoresho bihari byakwifashishwa mu gihe izo nkongi z’ imiriro zaba zibonetse.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye kongera kwibutsa abo bireba kugirango ingamba zafashwe mu gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro zishyirwe mu bikorwa.

Ikibazo cyo kutagira ibyuma byitabazwa mu kuzimya umuriro mu karere ka Gisagara kigaragara ku mazu ya Leta, ku mazu y’ubucururzi yaba amashya cyangwa se agaragara ko amaze iminsi, ku bigo nderabuzima, haba no ku mabanki, ku bigo by’ubwishingizi mu buzima, ku bigo by’amashuri, ku nganda n’ahandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara, Mvukiyehe Innocen yatangaje ko mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2013-14 hateganyijwe amafaranga yo kugura ibyo byuma bizimya umuriro.

Abanyagisagara berekwa uko ibyuma bizimya umuriro bikoreshwa.
Abanyagisagara berekwa uko ibyuma bizimya umuriro bikoreshwa.

Ati “Haba ku biro by’akarere cyangwa iby’imirenge hari gahunda yo kugura ibi byuma kandi byaranatangiye nko ku biro by’akarere, mu ngengo y’imari rero y’umwaka 2013-2014 birimo ko bizagurwa bigashyirwa aho bigomba hose”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara yemeza ko abayobozi b’ibigo bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa se ibyigenga bikorera mu karere ka Gisagara bandikiwe basabwa kugura ibyo byuma ariko kugeza ubu bikaba bitarashyirwa mu bikorwa hose.

Mu ngamba z’igihe kirekire, uturere twa Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe ngo twiyemeje gukusanya amafaranga azagura imodoka yifashishwa mu kuzimya umuriro aho izaba iri mu karere ka Huye, mu gihe indi modoka izagurwa n’utundi turere dusigaye, harimo: Nyanza, Ruhango Muhanga na Kamonyi izaba iri i Muhanga.

Ikindi nuko ibigo bitandukanye byaba ibya Leta cyangwa se ibyigenga kimwe n’abikorera ku giti cyabo bishishikarizwa kugura ubwishingizi bw’inkongi z’umuriro ku batabufite.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbona gutunga ibi byuma bizimya umuriro ku nyubako zihuriraho abantu benshi bikwiye kuba itegeko nk’uko bimeze ku binyabiziga,byatuma inkongi zikumirwa zikagabanuka hakazajya haza ubundi butabazi ariko hari icyabanje gukorwa.

gatanazi yanditse ku itariki ya: 27-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka