Gisagara: Hatoraguwe umurambo w’umwana mu mugezi

Umurambo w’umwana w’umwaka umwe n’amezi arindwi watoraguwe ku mugezi wa Giseke uri hagati y’akagari ka Zivu n’aka Cyamukuza umurenge wa Save mu karere ka Gisagara tariki 05/05/2012.

Uwo mwana ngo yapfuye ubwo yari kumwe n’abandi bana bari iwabo ubwo ababyeyi be bari bagiye guhinga. Nyuma y’igihe gito abo bana bagarutse bavuga ko bamubuze.

Ababyeyi be bafatanije n’abaturanyi bahise batangira gushakisha aho umwana, baza kubwirwa n’undi muturage wo mu kagari baturanye kitwa Cyamukuza ko umurambo w’uwo mwana watoraguwe mu mugezi wa Giseke.

Wellars Niyikamena, se w’uwo mwana witabye Imana, ubwo yari ari ku bitaro bya kaminuza i Butare ategereje ibisubizo ngo amenye icyishe umwana we yatangaje ko yavuye mu rugo mu gitondo ajyanye n’umugore we, Josee Uwitije, n’abandi baturanyi babiri barikumwe n’abana babo barimo batatu b’abo baturanyi n’uwabo umwe. Bigeze saa yine bohereje abana mu ngo zegereye aho bahingaga ngo babe bakina baze kuhabasanga bataha, ariko mu kanya gato bagaruka bavuga ko umwana wabo abuze.

Ako kanya bahise bava mu murima bajya kumushaka baramubura, mu masaha ya saa munani nibwo bumvise umuntu abahamagara hakurya y’umugezi witwa Giseke ngo baze barebe umwana wabo yapfuye. Baragiye basanga umwana bamukuye mu mazi afite agakomere mu gahanga, biyambaje polisi ibageraho ku cyumweru mu gitondo ibategeka kujyana umwana kwa mu ganga.

Yaba se w’umwana ndetse n’abaturanyi be baratangaza ko kugeza n’ubu batarasobanukirwa uburyo umwana yishwe ariko bakaba bakeka ko yanizwe kuko uwo mugezi wa Giseke uyu mwana bivugwa ko yaguyemo uherereye muri metero zigera kuri 300 uturutse aho bari bari guhinga, kandi ngo uyu mwana w’umwaka n’amezi arindwi yari muto ku buryo atari kubasha kwijyana ngo agere kuri uwo mugezi cyane ko n’inzira iwuganaho igendetse nabi.

Uyu mubyeyi arifuza ko polisi yakora iperereza neza kuko ngo n’ubwo hataba ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi ariko bijya bihaba.

Nkinzingabo Nkunda Alexis ashinzwe irangamimerere mu murenge wa Save arabasaba ababyeyi kwita cyane ku bana babo bakabarinda ahantu habi hashobora kuba habaviramo impanuka zatera urupfu.

Ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Save na polisi bwageraga mu rugo rw’aba babyeyi, ni bwo bwabagiriye inama yo kujyana umurambo w’uyu mwana kwa muganga kugira ngo hakorwe isuzuma ry’icyaba cyamwishe; nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.

Mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’abaganga umurambo w’umwana watanzwe ngo ushyingurwe, ukaba washyinguwe kuwa kabiri tariki 08/05/2012.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka