Gisagara: Barashakisha umugabo uvugwaho gukubita umugore akanitwikira inzu

Uwitwa Jean Bosco Misigaro w’i Nyeranzi mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi ngo ahanwe, nyuma yo gukubita umugore we akamugira intere, akanatwika inzu babagamo.

Nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Nyeranzi, Vincent Banguwiha, unaturanye na Misigaro, uyu mugabo ngo ntasanzwe yumvikana n’umugore we ahanini biturutse ku kuba umugabo asesagura imitungo y’urugo, ayijyana mu nzoga.

Biravugwa ko yitwikiye inzu arahunga, nyuma yo kubeshyako agiye kuyitwikiramo
Biravugwa ko yitwikiye inzu arahunga, nyuma yo kubeshyako agiye kuyitwikiramo

Yagize ati “Ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 nabwo yaje yasinze, umugore amubajije amafaranga yari yakuye muri koperative barimo ihinga umuceri, aramukubita amugira intere.”

Akomeza agira ati “Abaturanyi baramutabaye, banamuhungishiriza mu rugo rumwe baturanye, maze umugabo agenda avuga ko agiye kwitwikira mu nzu, abandi bagira ngo ni ukubakanga, ariko nyuma y’isaha babona inzu iri gukongoka.”

Nta kintu abatabaye babashije gusohora mu nzu kuko inkongi bayibonye yamaze gukwira mu nzu hose, ariko kubera ko bakekaga ko wa mugabo ayirimo bagerageje kuyisenya uruhande rumwe ngo bamukuremo, baramubura.

Ngo baje kumenya ko hari abamubonye agenda, hafi y’inzu, babasha kumva ko yayikongeje hanyuma akanyura mu muryango w’inyuma, agasimbuka igipangu akagenda.

Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko usanzwe urangwa n’amakimbirane, ahanini biturutse ku businzi bw’umugabo.

Umwe muri bo agira ati “Iyo umugabo yanyoye agira imyitwarire itari myiza, mu rugo iwe ariko, kuko nta muntu wo hanze bagirana ibibazo. Yigeze no kunywa umuti witwa simikombe, bamutabara itaramuhitana.”

Imibanire itari myiza ngo yigeze gutuma umugore yahukana, amara iwabo umwaka, hanyuma baza kwiyunga aragaruka. Hari hashize imyaka ibiri abaturanyi babona babanye neza, none yongeye kugaragaza imyitwarire itari myiza amukubita, babakiranura umugabo akavuga ko agiye kwiyahura.

Ibyari mu nzu byarahiye birakongoka
Ibyari mu nzu byarahiye birakongoka

Ku kibazo cyo kumenya impamvu uwo mugabo ari gushakishwa ngo ahanwe, Banguwiha avuga ko atari ukubera gukubita umugore gusa, ahubwo no kuba yaritwikiye inzu, kuko ngo nubwo ari iye, atari yemerewe kuyitwika, cyane ko yari ayisangiye n’umugore ndetse n’abana babo batatu ubu bacumbitse nyamara bari basanzwe bafite aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka