Gisagara: Abajura biciye Nzabakurana aho yarindaga izamu
Nzabakurana Protogene w’imyaka 25 y’amavuko yishwe n’abajura bamusanze aho yakoraga akazi ko kurara izamu mu karere ka Gisagara murenge wa Save akagari ka Nyagacyamo aho bita mu Rwanza.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira tariki 19/01/2012 mu mazu y’uwitwa Ngiyembere Christopher agizwe n’akabari ndetse n’amacumbi.
Aba bajura byagaragaye ko nta kindi batwaye uretse televiziyo kuko muri ako kabari nta kindi bakuyemo, ndetse n’igare rya Protogene ryari hafi aho ntaryo batwaye.
Nyakwigendera Protogene bamujanjaguye umutwe bakoresheje ibuye rinini ryari aho. Byagaragaraga ko bamuguye gitumo ku buryo atabashije no kwirwanaho ndetse n’abamwumvise bagatabaza bamugezeho asigaranye akuka gake cyane bamugejeje kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Save ahita yitaba Imana.

Abakoze ibi na n’ubu ntibaramenyekana ariko polisi irimo gukora iperereza.
Uko muri aka gace harushaho kugenda haza amajyambere ubujura na bwo burakura ariko ntibwajyaga bugeza ku bwicanyi.
Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge wa Save yihanganishije umuryango wa Protogene kandi asezeranya abaturage bose ko hagiye gukazwa amarondo. Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru agendanye n’umutekano w’aho baherereye bihuse kugirango niba hari ikibazo batabarwe byihuse.
Nyakwigendera Protogene asize umugore utwite inda ya mbere.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amakuru adusobanurira impamvu hatoranyijwe 01.02 nkumunsi w’intwari.