Gikaya: Ibyumba 6 by’ishuri ryisumbuye byashenywe n’imvura ivanze n’umuyaga

Ibyumba bitandatu by’ishuri ryisumbuye rya Gikaya mu murenge wa Nyamirama wo mu karere ka Kayonza byashenywe n’imvura ivanze n’umuyaga yaguye tariki 11/12/2012. Iyo mvura yanasenyeye abaturage umunani, inangiza kiriziya iri muri ako gace.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama, Bizimana Claude, avuga ko amazu y’abaturage yashenywe n’iyo mvura yasenyutse yose ku buryo abo baturage basigaye ku gasozi.

Ibyumba bitandatu by'ishuri ryisumbuye rya Gikaya byasenywe n'imvura ivanze n'umuyaga.
Ibyumba bitandatu by’ishuri ryisumbuye rya Gikaya byasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Ba nyiri ayo mazu yasenyutse bavuga ko batunguwe n’icyo kiza kuko babonaga imvura itari nyinshi ku buryo yakora iryo bara nk’uko Gatare, wasenyewe n’iyo mvura abivuga. Yongeraho ko byabaye nk’amahirwe kuba ibisenge by’ibyumba by’amashuri byaragurutse abanyeshuri batari kwiga kuko iyo baba babari mu mashuri hatari kubura uhasiga ubuzima.

Imvura imaze igihe yangiza ibikorwa by’abaturage bagahura n’igihombo gikomeye. Ubuheruka imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage 40, inabangiriza imyaka ku buryo babaraga igihombo kirenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Amazu y'abaturage nayo yasenyutse.
Amazu y’abaturage nayo yasenyutse.

Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano za yo ihora isaba abaturage kwirinda ko hagira ibiza biba bibaturutseho, bagasabwa gutera ibiti ku misozi yambaye ubusa kuko bigabanya ingufu z’umuyaga usenya amazu, ariko by’umwihariko bagasabwa kuzirika ibisenge by’amazu ya bo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama avuga ko abo baturage n’iryo shuri batabarijwe, bakaba bagomba gutegereza ko hari ahazaboneka imfashanyo bagafashwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka