Gicumbi: Yishe nyina amukubise agafuni

Manirahari Jean de Dieu wo mu murenge wa Giti, mu kagari ka Gatobotobo mu mudugudu wa Kabacuzi ari mu maboko y’ubutabera kubera kwica nyina umubyara witwaga Mukamana Esperance amukubise ifuni mu mutwe.

Syaka Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti, avuga ko amakuru bahawe na Manirahari ndetse n’abaturanyi avuga ko Manirahari yishe nyina mu ijoro rishyira tariki 05/02/2012 amuziza ko atamuhaye umugabane.

Manirahari yemera icyaha ndetse akanagisabira imbabazi. Ubu ari mu maboko y’ubutabera mu gihe hagitegerejwe ko agezwa imbere y’urukiko.

Uyu muyobozi arasaba abaturage kwirinda gushyamirana kugeza aho umwe avutsa ubuzima bwa mugenzi. Arabashishikariza kugeza ibibazo byose bafite mu buyobozi maze bufatanyije n’abaturage bigashakirwa ibisubizo mu maguru mashya.

Uyu muyobozi kandi asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo kurwanya ubugizi bwa nabi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka