Gicumbi: Yarumye mugenzi we amukuraho ibitsike byo kujisho

Umugabo witwa Rudacogora wo mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Muko mu kagari ka Ngange ari mu maboko ya polisi azira kuruma mugenzi we, Mbanzendore Wellars, amukuraho ibitsike byo ku jisho.

Rudacogora avuga ko yarumye Mbanzendore tariki 04/02/2012 kubera inzoga yari yanyweye. Bari basangiye inzoga mu kabari hanyuma bageze mu nzira batashye bagirana amakimbirane.

Bivugwa ko Mbanzendore Wellars wari uzwi ku izina rya Gaperi ariwe wabaye nyirabayazana w’ibyabaye. Yahise ajyanwa kwa muganga naho Rudacogora we akaba ari mu maboko ya polisi aho ategerejwe kugezwa imbere y’ubutabera.

Ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Muko, Eric Mazimpaka, avuga ko bitari bisanzwe ko umugabo aruma mugenzi we ariko ko ikigaragara byatewe n’ubusinzi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka