Gicumbi: Yafatanwe urumogi yahinze iwe mu rugo

Umugabo witwa Nsabimana Rutaganira utuye mu kagari ka Gasiza mu mudugudu wa Nyamabuye umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ari mu maboko ya polisi nyuma yo kumufatana ibiti 16 by’urumogi yahinze iwe mu rugo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 10/11/2014 nyuma y’uko abaturanyi be batanze amakuru ku buyobozi ko yahize urumogi iwe mu gikari; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste.

Ngezahumuremyi avuga ko ibi bigaragaza intego akarere kihaye wo gukaza umutekano kuko basabye ko buri muturage wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe.

Ibi bijyana no kwamagana ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda. Umuntu wese ugaragayeho ibikorwa birimo kunywa urumogi, kuruhinga no kurucuruza ashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka