Gicumbi: Umwana w’imyaka 14 yahubutse mu giti yitura hasi ahita apfa

Umwana w’umuhugu w’imyaka 14 wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi yurire igiti yitura hasi abanje umutwe hasi maze ahita ashiramo umwuka ku mugoroba wa tariki 18/05/2014.

Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa kubitaro bikuru bya Byumba gukorerwa isuzuma ukaba washyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/5/2014.

Mukamuhizi Jeanne, nyina w’uyu mwana, avuga ko umwana we yarari mu rugo rw’umuturanyi we witwa Nkurikiyimana Noel maze ajya kumva inkuru y’uko umwana we yahubutse mu giti akitura hasi agahita apfa.

Ati “hari nka saa kumi n’ebyiri z’umuboroba ngiye kumva numva inkuru mbi bambwira ngo umwana wanjye arapfuye naguye mu kantu mbura uko ngira uretse agahinda gusa ubundi byanyobeye kumva umwana wanjye apfuye urupfu rutunguranye nka runo.”

Avuga ko ahuye n’igihombo gikabije kuko abuze umwana we yakundaga kandi warugeze mu mabyiruka kuko yumvaga amutezeho byinshi birimo no kuzamufasha akamwitaho ageze mu zabukuru.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka