Gicumbi: Umurokodifensi yaturikanywe n’igisasu ahita apfa
Rokodifensi (Local Defense Force) Hagenima Ildegard wari ushinzwe gucunga umutekano mu murenge wa Byumba mu kagari ka Nyamabuye mu mudugudu wa Nyiragasuruba mu karere ka Gicumbi yaturikanywe n’igisasu cyo mubwoko bwa gerenade ahita apfa.
Nk’uko bitangazwa na Nyina umubyara Mukagahutu avuga ko yumvise ikintu giturika ariko ntibamenya aho giturikiye nuko ajya kureba mu yindi nzu umuhugu we yararagamo abona idirishya rikinguye amuhamagaye ntiyitaba.
Ngo yagerageje gukingura urugi biranga yitabaza abaturanyi bakinguye basanga ni umuhungu we waturikanywe n’icyo gisasu.
Mukagahutu avuga ko atari azi ko umuhungu we abitse igisasu mu nzu ngo iyo aza kubimenya yari kukimwiba akagishyikiriza inzego z’umutekano ariko ntikimuhekure.
Umubyeyi we kandi avuga ko akeka ko uyu muhungu we iki gisasu cyamuturikanye arimo agikinisha ngo kuko nta kibazo yari afite cyamutera kwiyahura.
N’ubwo Hagenima Ildegard yari ari mu mutwe wa Local Defense Force ushinzwe umutekano, inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zivuga ko uyu muhungu yari atunze iki gisasu cyo mu bwoko bwa gerenade mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi kandi ikomeje gukora iperereza kugirango bamenye aho icyo gisasu yaba yaragikuye n’impamvu yatumye giturika nubwo bitoroshye kubimenya dore ko uwo bari gukuraho amakuru ari uwo cyaturikanye agahita apfa. Umurambo wa nyakwigenera washyinguwe tariki 19/5/ 2014.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
tubashimiye kunkuru mutugezaho,ariko uwiyishe ntaririrwa,abo bose ndumva ntanumwe ukwiye imbabazi.
UBWOSE YAGIKINISHAGA ABONA KO ARIGUKINISHA UMUPIRA?RWOSE UWO YARIZIZE. UBUSE YARAGITUNZE MWIKI? NAKAZIKE UWIYISHE NTARIRIRWA.TWE TURAKANGURIRA N,ABANDI BANYARWANDA UMUNTUWESE UGIFITE IGIKORESHO CYINTWARO KO YAGISHYIKIRUZA INZEGO Z,UMUTEKANO BAKAKIBIKA.\