Gicumbi: Umukarani yahubutse hejuru y’imodoka ahita apfa

Umukarani witwa Hakizimana Emmanuel yuriye imodoka iri kugenda nuko ahita ahubuka yitura hasi ahita apfa. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16/5/2014 mu mudugudu wa Gitaba akagari ka Gihembe mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste avuga ko iyo mpanuka yabaye biturutse ku burangare bw’uwo mukarani wari wuriye imodoka igenda.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna RAB 652 yari itwawe na Ngendahimana JMV ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba hamwe n’iyo modoka ye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba kandi aratanga ubutumwa ko abantu bakwiye kwitonda ntiburire ibinyabiziga bigenda kuko usanga abenshi mu rubyiruko bahita birukanka ku modoka bashaka kuyurira kandi biri mu bintu byabakururira impanuka yababyarira n’urupfu nk’uko byagendekeye uyu nyakwigendera Hakizimana Emmanuel.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka