Gicumbi: Umugabo yishe umwana w’umugore we

Umugabo witwa Bimenyimana Eric ukomoka mu kagari ka Rebero mu murege wa Muko mu karere ka Gicumbi afungiye muri gereza ya Miyove azira kwica umwana w’umugore we.

Umwana wishwe ni Munezero Aime w’imyaka itandatu nyina, Umutesi Marie Claire, yazanye ubwo yashakanaga na Bimenyimana.

Bimenyimana yaje gufata umwana w’uyu mugore we aramwica maze ajya kumuhamba mu ishyamba. Nyuma yo kubura umwana, nyina yafashe gahunda yo kubimenyesha ubuyobozi maze hatangira gushakisha irengero ry’uyu mwana.

Uyu mugabo yaje kwemerera inzego z’iperereza ko ari we wishe uyu mwana kuwa kane tariki ya 29 Ukuboza 2011 maze akajya kumuhamba mu ishyamba. Nyuma yo kwerekana aho yatabitse uwo mwana ubuyobozi bw’umurenge bwajyanye umurambo w’uwo mwana kwa muganga basanga yamwicishije imisumari yayimuteye mu mihogo kugeza ashizemo umwuka.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Kamuhire Dieudonne, avuga ko bakimenya ko umwana yabuze bahise batangira iperereza maze Bimenyimana Eric aza kwiyemerera ko ari we wishe uwo mwana.

Kuba uyu mugabo yiyemerera icyaha cyo kwica uyu mwana w’umugore we azahanishwa Ingingo ya 311 ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bihanishwa igifungo cya burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka