Gicumbi: umugabo yakubise umugore we agafuni amukomeretsa mu gahanga

Umugabo witwa Ntivuguruzwa Bernard wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi, tariki 08/02/2012, yakubise umugore we, Mukambonabucya Esperance, agafuni aramukomeretsa mu gahanga.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko uyu mugabo n’umugore we bamaze igihe kinini batabanye neza kandi mu rugo rwabo hahora amakimbirane n’intonganya.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu mugabo yatashye yanyoye inzoga atangira gutonganya umugore we maze afata agafuni ahita akamukubita mu mutwe aramukomeretsa.

Uyu mugore we avuga ko amaze imyaka igera muri ibiri atarara ku buriri bumwe n’uyu mugabo we kubera ko asesagura umutungo w’urugo ndetse akanamuharika akajya mu bandi bagore.

Uyu mugabo, utagize igihano ahabwa, asaba imbabazi z’ibyo yakoze avuga ko yabitewe n’ubusinzi. Avuga ko nubwo batonganaga n’umugore we atari yarigeze amukubita na rimwe.

Ubuyobozi hamwe n’inzego z’umutekano zasabye ko bakwiyunga maze bakareka amakimbirane y’urugo rwabo dore ko bafitanye abana 6.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka