Gicumbi: Munyembabazi ari mu maboko ya Polisi azira sheki z’impimbano
Umugabo witwa Munyembabazi Thadee ufite imyaka 36 yafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi akurikiranyweho kugura ibicuruzwa akoresheje sheki z’impimbano.
Uyu mugabo yaguraga ibicuruzwa birimo ibyuma by’amagare, za televiziyo , za mudasobwa n’ibindi akoresheje izo sheki.
Ubwo yafatwaga, Munyembabazi yari yatanze sheki yo muri Banki ya Kigali (BK) ayiha umugore witwa Vestine Mukasine ukora ubucuruzi muri Gicumbi kugira ngo amuhe ibyuma by’amagare ndetse n’iby’amashanyarazi bihwanye n’amafaranga 38000 nk’uko byemezwa na Supt. Francis Gahima umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru.
Yagize ati “usibye muri Gicumbi, izi sheki yazikoresheje n’ahandi hantu hatandukanye nk’i Muhanga , i Kigali ndetse na Huye aho yahabwaga ibikoresho birimo televiziyo na za mudasobwa”.

Munyembabazi Thadee ubu ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gicumbi aregwa ibyaha bibiri birimo kwakira ibicuruzwa atagenewe no gukoresha sheki z’impimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru arahamagarira abaturage kuba maso bagenzura sheki bahawe kuko hari abantu batanga sheki bibye cyangwa bikoreye bityo bakaba bahombya uwo bazihaye.
Munyembabazi naramuka ahamwe n’icyaha azahanwa hakurikijwe ingingo ya 318 iboneka mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ufashe ibintu bitamugenewe mu buryo bwa magendu cyangwa akoresheje ibyangombwa by’ibihimbano ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 3 kugera kuri 5 n’amande y’amafaranga kuva kuri miriyoni 3 kugera kuri miriyoni 5.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|