Gicumbi: Inkongi y’umuriro yahitanye umwana w’imyaka itanu

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko wo mu nkambi y’Abanyekongo iri mu mudugudu wa Gihembe, umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi yitabye Imana azize impanuka y’umuriro yabereye muri iyo nkambi mu ijoro rishyira tariki 15/04/2012.

Elias Mucunguzi yahitanwe n’ubushye nyuma y’uko inzu yararyamyemo ifashwe n’umuriro maze matola yari aryamyeho igashya. Uwo muriro watewe na buji wangije byinshi, nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku kigo nderabuzima cya Gihembe kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Abayobozi b’inkambi bavuga ko babonye umuriro mu masaha ya saa munani za mu gitondo ariko abatuye mu nkambi barawuzimya.

Polisi ihamagarira abaturage kuba maso igihe cyose bacanye buji n’ibindi bintu byose byakurura umuriro kuko bishobora guteza impanuka.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Buji ni mbi cyane abantu bagomba kuyirinda. Ariko hari ibyo njya mbona bikantangaza nk’ubwo bajyanye uwo mwana kwa mugango ngo basuzume icyamwishe bashaka iki koko ntibabonaga se ko ari umuriro wamuhitanye?

Ibyo bintu inzego zibishinzwe zizajye zibyitaho zireba ko igihe cyose habaye urupfu hajya hakorwa iryo suzumwa kuko hari igihe ibintu biba byisobanura nk’urwo rupfu rw’uwo mwana. Ikindi ni uko icyo gikorwa gisaba amafaranga agera ku bihumbi 10 by’amafanga y’u Rwanda

Murakoze

yanditse ku itariki ya: 15-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka